Abenshi bahamya ko iki kiganiro mpaka cyabereye kuri televiziyo ya CNN tariki ya 28 Kamena 2024 cyagoye Perezida Biden bitewe nuko yananiwe gusobanura neza gahunda afitiye Amerika mu gihe yatorerwa manda ya kabiri.
Ibinyamakuru byinshi birimo New York Times byahamije ko Trump yitwaye neza, nubwo hari aho yacishagamo, akabeshya. Intege nke zikomeye Biden yagaragayeho ni ukudashobora gufatirana Trump ngo amunyomoze.
Trump yatangaje ko koko yitwaye neza, ati “Abayobozi ba za televiziyo, abanyamakuru b’ubukungu n’abandi bavuze ko nitwaye neza kurusha abandi mu mateka y’ibi biganiro mpaka. Bose bavuze mu buryo bwumvikana, ngo ’Trump yari intangarugero’!”
Ibinyamakuru byinshi byibanze ku busaza bwa Biden w’imyaka 81, bimusobanura nk’umuntu "udatuje" kandi "udashobora gusobanura" neza imigabo n’imigambi afitiye Amerika.
Trump yatangaje ko ijoro ry’iki kiganiro mpaka ryaranzwe no “kwitwara nabi kwa Biden utemewe” kandi ngo uyu Mukuru w’Igihugu ntiyashobora kwitwara neza nka we.
Ikusanyabitekerezo ry’iyi televiziyo ryagaragaje ko abantu 67% barebye izi mpaka bemeje ko Trump yitwaye neza. Iryakozwe na CBS News ryo rigaragaza ko Abanyamerika 72% barimo aba-Democrates 42% bemeza ko Biden atagifite ubushobozi bwo kuyobora Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!