Trump yabitangarije Milei mu kiganiro bagiranye kuri telefone ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nk’uko ibiro bya Milei byabitangaje.
Milei ni umwe mu bafana bakomeye ba Donald Trump ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ari umwe muri bake ku Isi bumva neza politiki ya Trump kuri Amerika n’Isi muri rusange.
Ntabwo hatangajwe igihe Trump azasurira Milei, icyizwi ni uko irahira rye nka Perezida wa Argentine ritegerejwe tariki 10 Ukuboza 2023.
Bivugwa ko kugira ngo Trump abashe kuvugana na Milei byagizwemo uruhare na Eduardo Bolsonaro , umuhungu wa Jair Bolsonaro wahoze ayobora Brésil.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!