Kuva mu myaka 9 ishize, ikinyamakuru Charlie Hebdo cyakunze kujya cyibasira idini ya isilamu, aho cyifashishije ibishushanyo bitandukanye cyagiye kigaragaza mu nkuru zacyo amashusho y’intumwa y’Imana Mohamed (Imana imuhe amahoro n’umugisha), ibi bifatwa n’abayisilamu aho bari hose ku isi nk’igikorwa kigayitse, kizira kikaziririzwa ndetse kidakwiye gukorwa n’umuntu uwari we wese uhumekera ku isi y’abazima.
Mu gihe rero hirya no hino hakomeje kuvugwa igitero iki kinyamakuru cyagabweho n’abasore babiri b’abavandimwe b’abayisilamu b’abahezanguni Chérif na Saïd Kouachi ku itariki 7 Mutarama uyu mwaka, hari benshi batazi neza icyaba cyarateye umujinya w’umuranduranzuzi watumye aba bavandimwe bibasira iki kinyamakuru; muri iyi nkuru rero twifuje kubanyuriramo muri macye icyo Charlie Hebdo ipfa n’abayoboke b’idini ya Isilamu muri rusange, ari nayo ntandaro yateye kwibasirwa kw’iki kinyamakuru ku nshuro zirenze imwe.
Amakimbirane hagati y’iki gitangazamakuru n’amadini atandukanye yatangiye kuva kigishingwa mu mwaka wa 1970 nk’uko cyagiranaga ibibazo n’abandi bantu banyuranye cyakunze kujya gishushanya mu buryo bwuje urwenya ariko rimwe na rimwe buvanze n’urukozasoni, cyane cyane ibyamamare, Charlie Hebdo yarushijeho gukaza umurego muri Gashyantare 2006, ubwo yashyiraga ahagaragara ibishushanyo 12 by’Intumwa y’Imana Mohamed, byari byarakozwe n’ikindi gitangazamakuru cyo muri Danemark cyitwa “Jyllands-Posten”.
Icyo gihe Umusigiti mukuru wa Paris ndetse n’ihuriro ry’abayisilamu mu Bufaransa (UOIF) bahise barega “Charlie Hebdo”, ariko iki gitangazamakuru kiza gutsinda urubanza hatitawe ku buryo cyari cyababaje abayisilamu.
Muri Nzeri 2012, iki gitangazamakuru “Charlie Hebdo” cyongeye gushyira hanze ibishushanyo byerekana Intuma y’Imana Mohamed mu yindi shusho, byaje no gutuma Leta y’u Bufaransa ifunga amashuri na za Ambasade zayo mu bihugu bisaga 20, kubera gutinya ko Abayisilamu bakwihorera bikomeye kubera ibyo bishushanyo byiyongeraga kuri filimi iharabika idini ya Isilamu yari iherutse gusohoka.
Nyuma yo kwerekana intumwa y’Imana Mohamed ahetswe ku kagare n’umuyahudi muri nomero yise "Intouchables", hari hatahiwe Abagatulika, aho yashushanyije Imana, Yesu na Roho Mutagatifu bari kurongorana bya gitinganyi bagamije gusubiza Musenyeri Vingt-Trois w’ i Paris wavugaga arwanya abaryamana bahuje ibitsina.
Ibi iki gitangazamakuru cyabisohoye muri nomero cyise "Mgr Vingt-Trois a trois papas : le Père, le Fils et le Saint-Esprit", yakurikiraga iyo cyise "Charia Hebdo" n’indi cyise les "intouchables".
Muri nomero bise " L’Amour plus fort que la Haine", yo kuwa 9 Ugushyingo 2011, bashushanyije Intumwa y’Imana Mohamed asomana na Charb, umwanditsi mukuru wa Charlie Hebdo (umwe mu barashwe agahita apfa mu gitero cyagabwe kuri iki gitangazamakuru mu cyumweru gishize), ibi nabyo ntibyakwihanganirwa n’abayisilamu ndetse benshi icyo gihe barabigaragaje.
Ibi bikorwa byose byagiye bitera umujinya w’umuranduranzuzi abayisilamu aho bari hose ku isi, ndetse kuri benshi ibi bishushanyo by’intumwa y’Imana Mohamed byasaga nkaho Charlie Hebdo yakoraga uko ishoboye ngo ikoze agati mu jisho ry’abayisilamu kandi yari izi neza ko ibikorwa nk’ibi byo gushushanya Mohamed ahanini ingaruka zabyo ari ugusembura intagondwa z’abayisilamu.
Mu gihe rero hari abakomeje kwifatanya n’abaguye mu gitero cyagabwe kuri Charlie Hebdo aho babigaragaza mu ntero bakoresha igira iti "Je suis Charlie", hari n’abandi badashyigikiye ibyo iki kinyamakuru cyakomeje kujya kirengaho nkana bakoresha intero igira iti "Je ne suis pas Charlie".
Nomero nshya ya Charlie Hebdo nyuma y’ibitero byayigabweho igiye kujya ku isoko nayo igiye gusohokamo amashusho ya Mohamed



















TANGA IGITEKEREZO