00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Conrad Murray yasabye umwana wa Michael Jackson kutiyambura ubuzima

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 8 June 2013 saa 10:49
Yasuwe :

Conrad Murray ashinjwa kuba ari we wishe Michael Jackson, yababajwe n’inkuru y’umukobwa wa Jackson, Paris Jackson washatse kwiyahura mu minsi ishize. Abinyujije mu ibaruwa yamwandikiye, yamusabye kudaheranwa n’abaginda kugeza ubwo yiyambura ubuzima, amwizeza kumuba hafi akamugira inama.
Amakuru dukesha The Mirror avuga ko uwahoze ari muganga wa Michael Jackson, ari we Dr Conrad Murray uri muri gereza ashinjwa urupfu rwa Jackson, yandikiye Paris Jackson amusaba kudaheranwa n’agahinda, (…)

Conrad Murray ashinjwa kuba ari we wishe Michael Jackson, yababajwe n’inkuru y’umukobwa wa Jackson, Paris Jackson washatse kwiyahura mu minsi ishize. Abinyujije mu ibaruwa yamwandikiye, yamusabye kudaheranwa n’abaginda kugeza ubwo yiyambura ubuzima, amwizeza kumuba hafi akamugira inama.

Amakuru dukesha The Mirror avuga ko uwahoze ari muganga wa Michael Jackson, ari we Dr Conrad Murray uri muri gereza ashinjwa urupfu rwa Jackson, yandikiye Paris Jackson amusaba kudaheranwa n’agahinda, kandi akirinda ikintu cyose cyatuma yongera gutekereza kwiyambura ubuzima.

Dr Conrad Murray afunzwe azira kuba yarahamwe n’urupfu rwa nyakwigendera Michael Jackson witabye Imana mu 2009, Paris Jackson afite imyaka 11 y’amavuko.

Dr Conrad Murray yakatiwe igifungo cy’imyaka ine, mu ibaruwa ye yabwiye Paris Jackson ko n’ubwo afunze, akaba atabasha kumuha ubufasha bugaragara, ariko yiteguye kuba yamugira inama mu bibazo yagira bitandukanye, kandi ko adakwiye kongera gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima kubera ibibazo yaba yahuye na byo.

Dr Conrad ati ’’Nzakomeza kubaho ntaho nagiye, ndahari ngutege amatwi ngo ngusubize ibibazo byose ufite, kandi tuganire ku bintu bimwe na bimwe ntaganiriye na papa wawe.’’

Tariki ya 5 Kamena 2013 Paris Jackson w’imyaka 15, yanditse ubutumwa bugufi arangije afata icyuma yitema ku kiganza cy’iburyo.

Paris Jackson
Dr Conrad Murry wari Umuganga wa Michael Jackson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages