Dr Francois Xavier Ngarambe, Ambasaderi akaba n’uhagarariye u Rwanda mu biro by’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga i Geneve mu Busuwisi ejo kuwa Gatanu yagejeje impapuro zimwemerera gutangira imirimo ye ku cyicaro cya LONI.
Dr Ngarambe ku munsi w’ejo yahuye na Michael Moller, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango w’Abibumbye i Geneve.
I Geneve mu Busuwisi ni ho hari icyicaro cy’Imiryango Mpuzamahanga ikomeye nk’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), Umuryango Mpuzamahanga w’Umutungo bwite mu by’Ubwenge (WIOP), n’indi.
Ambasaderi Dr Ngarambe yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2010 akabifatanya n’ibindi bihugu nka Viet Nam, Repubulika y’Abaturage ya Lao, Cambodia ndetse na Repubulika y’Abaturage ya Korea.



















TANGA IGITEKEREZO