Intambara y’amagambo agamije ubushotoranyi yatangijwe n’umuhanzi Drake, wavugiye mu kiganiro kuri imwe mu ma radiyo yo mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Amakuru dukesha Star Agora aravuga ko mu kiganiro kitwa “Keep It Thoro” cyaciye kuri radiyo yitwa East Village kuri uyu wa Gatanu umuhanzi Drake yavuze amagambo agaragaza gushotora Chris Brown, umukunzi wa Rihanna.
Muri icyo kiganiro Drake yashotoye Chris Brown agaruka ku rukundo yigeze kugirana na Rihanna mu myaka ine ishize agira ati" Hari igihe kimwe umukunzi we yisanze ku bibero byange. Nakoze icyo umugabo uwo ari we wese, uwanyawe, yari gukora muri icyo gihe, gusa nabikoze mu cyubahiro. Nta kintu ashobora (Rihanna) kumvugaho kibi." Aha Drake akaba yarimo agaragaza ko mu kuryamana na Rihanna, yabyitwayemo neza ku buryo uyu atamunenga na gato.
Hagati aho ariko Drake yamaze kugezwa mu nkiko n’umwe mu bashinzwe umutekano wa Chris Brown, ariwe Big Pat amurega ko ariwe wabaye gashozantambara mu mirwano yabaye umwaka ushize, aho uyu murinzi yakomerekeye bikabije ubwo yageragezaga kubakiza.
Nyuma yo gutandukana kwa Rihanna na Chris Brown mu mwaka wa 2009 ubwo uyu yamuhondaguraga bikomeye, Rihanna yahise akundana na Drake, ariko kuri ubu yasubiranye na Chris Brown.


















TANGA IGITEKEREZO