Ibi byatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026, aho umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko nyuma y’icyo gitero hari n’izindi drone ebyiri zagiye zigana kuri ibyo birindiro gusa zo zahanuwe zitarahagera.
Ibi bibaye mu gihe ku wa 1 Werurwe 2026 u Bwongereza bwatangaje ko bwemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukoresha bimwe mu birindiro byabwo mu bikorwa by’ubwirinzi.
Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, yavuze ko mu birindiro Amerika yasabye ibya British Royal Air Force bya Akrotiri kiri muri Chypre byo bitarimo bivuze ko icyo gitero cyafashwe nko gutera u Bwongereza.
Ati “Ibyo ntabwo tuzabyihanganira.”
Perezida wa Chypre, Nikos Christodoulides, yagaragaje ko nubwo u Bwongereza bufite ibirindiro muri iki gihugu ariko bitakiri ibyo gukoresha mu bikorwa by’intambara.
Ati “Ndashaka ko iki gisobanuka, igihugu cyacu ntabwo kiri mu buryo ubwo ari bwose ndetse ntanubwo giteganya kujya mu bikorwa bya gisirikare.”
Ku rundi ruhande ariko Chypre ni kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse kiri mu bihugu bifite amasezerano yo kurindirwa umutekano n’ibihugu bigize uyu muryango, bivuze ko iramutse itewe ibihugu bigize EU byahita biyitabara.
Bibaye kandi mu gihe Iran ikomeje kwihorera ku gitero yagabweho na Amerika ifatanyije na Israel cyasize gihitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, ni bwo Iran yagabweho igitero gitunguranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwihorera na yo yagabye ibitero byakwirakwiye hirya no hino mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, birenga n’ahari ibirindiro by’igisirikare cya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!