Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri ni bwo drone zisaga 89 zagaragaye mu duce twa Belgorod, Kursk, Volgograd, Rostov, Crimean Peninsula na Black Sea, izindi zisaga 92 zirasirwa mu mujyi wa Moscow.
Guverineri w’Intara ya Belgorod, Vyacheslav Gladkov, yatangaje ko ibitero byabaye muri iryo ijoro byakomerekeje abaturage bagera kuri batandatu muri uwo mujyi, undi umwe akomerekera mu mpanuka yatewe n’igisasu cyarashwe ku nyubako.
Ibi bikorwa byatumye uduce tumwe na tumwe tubura amazi n’amashanyarazi, gusa ubuyobozi bwahaye icyizere abaturage ko imirimo yo kubisubizaho irarangirana no kuri uyu wa Gatatu.
Ibi bitero bya drones za Ukraine mu Burusiya bibaye nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere zarashe drones 32, ibisigazwa byazo bikangiza imodoka.
U Burusiya bwamaganye ibi bitero buvuga ko ari “iterabwoba,” bukaba bushimangira ko bwagabye ibitero byo kwihorera ku birindiro bya gisirikare bya Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!