00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drones za Ukraine zahanuriwe hafi ya Moscow

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 September 2023 saa 07:05
Yasuwe :

Indege za Ukraine zitagira abapilote zahanuwe zigiye kugera mu murwa mukuru w’u Burusiya Moscow, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri.

Ibinyamakuru byo mu Burusiya bivuga ko izo ndege zikekwaho kuba zari zigiye kugaba ibitero, zanahanuwe mu mujyi wa Rostov uri mu Majyepfo y’u Burusiya ndetse n’uwa Bryansk.

Ibiro Ntaramakuru TASS byatangaje ko inyubako eshatu zangiritse mu mujyi wa Rostov ndetse n’umuntu umwe agakomereka kuko hari drones yahanutse mu gace karimo abantu.

Mu mujyi wa Moscow, indege ya drone yahanuwe igeze mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba.

U Burusiya kandi bwavuze ko hari ibindi bitero bya drones byagabwe mu mujyi wa Zaporizhzhia wahoze ari uwa Ukraine ukigarurirwa n’u Burusiya, ukaba ubarizwamo inganda zitunganya ingufu za nucleaire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages