Itangazo ry’iyi Minisiteri ryasohotse kuri uyu wa 24 Kamena 2026 rivuga ko uwanduye Ebola ari umuganga uheruka mu bikorwa by’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muganga ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yashyizwe mu kato. Ubu inzego z’ubuzima zatangiye ibikorwa byo gushakisha abahuye na we kuko hari impungenge ko hari abo yanduje.
Ebola ya Bundibugyo yatangajwe bwa mbere muri RDC tariki ya 15 Gicurasi 2026. Kugeza ku wa 22 Kamena, byemejwe ko hari hamaze kwandura abantu 1094 barimo 277 bapfuye.
Iki cyorezo cyanageze muri Uganda, kugeza ku wa 23 Kamena hakaba hari hamaze kwandura abantu 20 barimo babiri bapfuye na 15 bamaze gukira. Nta kindi gihugu cyo mu karere kirabonekamo umurwayi.
Imiryango mpuzamahanga y’ubuzima igaragaza ko hari icyuho gikomeye mu gukurikirana abashobora kuba baranduye Ebola muri RDC kuko nta bikoresho bihagije bihari byo gupima ibimenyetso by’iki cyorezo.
Mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Dr. Jean Kaseya, yatangaje ko hari abantu barenga ibihumbi 26 bahuye n’abanduye Ebola ariko batashyizwe mu kato.
Dr. Kaseya yagize ati “Gutahura abahuye n’abanduye ni ikimenyetso gikomeye kikaba n’ikibazo gikomeye. Turi kubura abantu barenga ibihumbi 26, ntituzi aho bari, ntituzi niba bari kwanduza abandi bantu."
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko umubare w’abanduye Ebola muri RDC ushobora kuba uruta cyane utangazwa bitewe n’imbogamizi ziri mu gukurikirana iki cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima y’u Bufaransa yatangaje ko nubwo umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse muri iki gihugu, ibyago by’uko iki cyorezo cyakwirakwira mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ari bike.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!