00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edward Snowden yamennye amabanga ko u Bwongereza bwumviriza telefone zose

Yanditswe na

Dan IRAGUHA

Kuya 6 October 2015 saa 07:48
Yasuwe :

Edward Snowden yahishuye ko ishami ry’u Bwongereza rishinzwe kumviriza abantu, ryakoze porogaramu ifite ubushobozi bwo kugenzura buri telephone yose igendanwa.

Abajijwe n’abanyamakuru ba BBC bakora ikiganiro cy’iperereza bita Panorama, Edward Snowden yemeje ko iyo porogaramu yhawe izina rya ‘Schtroumpfs’
Kuva yahungira mu Burusiya mu mwaka wa 2013, Edward Snowden nibwo bwa mbere yagirana ikiganiro na televiziyo yo mu Bwongereza.

Asobanura imikorere y’iyo porogaramu, Edward Snowden yabwiye BBC ati “Schtroumpf ni uburyo bushobora kwatsa cyangwa kuzimya telephone yawe igendanwa, ikabikora wowe utabizi. Niyo porogaramu ihambaye mu bijyanye no kumviriza abantu. Urugero niba telephone iri mu mufuka wawe, bashobora gufungura micro bakumva ibintu byose biri kuvugwa hafi aho byose”

Yongeyeho ko ubushobozi bw’iyo porogaramu butagarukira aho gusa, ahubwo inafite ubuhanga bwo gukurikira umuntu no kumenya aho aherereye, mu buryo itapfa kwibeshya.

Edward Snowden yavuze ko ibigo nka NSA cy’abanyamerika na GCHQ cy’abongereza byashoye amafaranga menshi mu kumviriza ibiganiro by’abantu besnhi, ariko ngo ibyo bigo byanashoye imari nyinshi mu bikorwa by’ubutasi no kugenzura buri telephone yose igezweho (Smartphone)

RFI yatangaje ko GCHQ yahakanye ibyo byose, ariko ngo birongera gushyira guverinoma iyobowe na David Cameron mu bibazo, kuko nayo yakunze kuvugwaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ariko nayo ikabihakana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages