Ni umwanzuro watowe n'abadepite 57, abandi batatu ntibawushyigikira. Iki cyemezo kizatuma Perezida w'icyo gihugu, Nayib Bukele, yongera kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu kugeza igihe azashakira.
Itegeko rishya kandi rikuraho icyiciro cya kabiri cy'amatora, kenshi cyakundaga guhuza abakandida babiri bagize amajwi menshi. Kuri ubu uzajya agira amajwi menshi ni we uzajya ahita yemezwa nka Perezida.
Kuva yagera ku butegetsi mu 2019, Bukele yahinduye ubuzima bw'abaturage ba El Salvador, ibituma ari umwe mu bakuru b'igihugu bakunzwe kurusha abandi ku Isi.
Yageze ku butegetsi nibura abantu 38 ku bantu ibihumbi 100 bicwa n'udutsiko tw'abagizi ba nabi, ibyatuma iki gihugu kiza mu bya mbere byugarijwe n'ibyaha nk'ibi ku Isi. Mu 2024, yagabanyije uyu mubare cyane, aho magingo aya ugeze kuri 1.2 ku bantu ibihumbi 100.
Ibi byatewe n'inkundura uyu mugabo yatangije yo gufunga abari mu mitwe y'abagizi ba nabi, inkundura yasize nibura 2% by'abaturage b'igihugu bose bari mu buroko, barimo abarenga ibihumbi 85 bari mu dutsiko tw'abagizi ba nabi n'abandi benshi babashyigikiraga.
Imitwe yahanganye nayo cyane irimo MS-13 na Barrio 18 yari yarigize akari aha kajya he.
Mu matora aheruka, uyu mugabo yegukanye amajwi arenga 85%.
Icyakora Marcela Villatoro uri mu madepite batatoye iri tegeko, yavuze ko iki cyemezo kizagira ingaruka mbi kuko kizatuma demokarasi muri iki gihugu isubira inyuma, ati "Ntabwo ari byiza ku hazaza ha El Salvador."






Ibitekerezo 0