00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ellen DeGeneres yahembye umunyeshuri wategetswe gukuraho imisatsi ya ‘dreadlocks’ akabyanga

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 31 January 2020 saa 08:59
Yasuwe :

Ellen DeGeneres na Alicia Keys bahaye inkunga y’amadorali ya Amerika ibihumbi 20 umwana w’umunyeshuri wategetswe n’ishuri yigamo kogosha imisatsi ye yateretse izwi nka ‘dreadlocks’, yabyanga ntiyemererwe kwitabira ibirori bisoza amasomo ku banyeshuri barangije ayisumbuye.

DeAndre Arnold w’imyaka 18, yahawe sheki y’ako kayabo kazamufasha kwiga kaminuza kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo kiyoborwa n’icyamamare Ellen.

Ellen DeGeneres umenyerewe cyane mu biganiro bitambuka kuri Televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye uwo mwana ko yashimishijwe n’uburyo yahagaze ku byo yemera, ubwo yangaga gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ishuri rye gihabanye n’ukwemera kwe.

Arnold uri mu mwaka wa nyuma ku ishuri rya Barbers Hill High School riherereye mu burasirazuba bw’umujyi wa Houston, muri Leta ya Texas, yabujijwe n’ishuri rye kugaruka kwiga kuko yanze kogosha imisatsi ye kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019, mbere y’ikiruhuko cy’iminsi mikuru.

Nubwo amategeko mu gace iri shuri riherereyemo yemerera abantu gutunga imisatsi ya ‘dreadlocks’, abanyeshuri b’abahungu bo bategetswe kutayitereka ngo irenge ibitsike byo mu maso, cyangwa ngo imanuke irenge amatwi kuko itagomba gukora ku ikora ry’umwambaro bambaye.

Imisatsi ya Arnold yo yarengaga ku bitugu bye ariko akagerageza kuyizirika mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga imyambarire ku ishuri rye.

Sandy Arnold, umubyeyi wa DeAndre Arnold, yabwiye CNN ko kuva kera nta kibazo cy’imisatsi y’umuhungu we cyari cyarigeze kivuka ku buryo yabuzwa kujya kwiga, ariko ubuyobozi bw’ishuri bwo buhakana ko butigeze bubuza umwana kujya ku ishuri.

Abantu batandukanye bafashe iki kibazo nk’igishingiye ku ivangura ndetse bamagana icyemezo cy’ubuyobozi bw’ishuri, bavuga ko imisatsi ntaho ikwiriye guhurira n’amategeko agenga imyambarire.

DeAndre Arnold si umunyeshuri wa mbere utegetswe kogosha imisatsi ye, yabyanga akirukanwa.

Mu 2018, umwe mu banyeshuri bakinaga umukino wo gukirana ku ishuri rya ‘New Jersey High school’ yategetswe kogosha imisatsi ye, yabyanga agaterwa mpaga mu mukino wari uteganyijwe.

Nyuma y’umwaka umwe, Guverineri wa leta ya New Jersey, Phil Murphy, yasinye itegeko rihana buri wese uvangura ashingiye ku misatsi bihujwe n’ubwoko cyangwa ibara ry’uruhu.

Mu 2019, guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom, nawe yasinye itegeko risa n’iryo ndetse n’umujyi wa New York ushyiraho itegeko riha uburenganzira abirabura bwo kugumana imisatsi yabo mu buryo bashaka.

Ellen DeGeneres yahembye DeAndre Arnold amushimira ko yahagaze kubyo yemera
Ellen DeGeneres na Alicia Keys bahaye inkunga y’amadorali ya Amerika ibihumbi 20 Arnold
DeAndre Arnold w’imyaka 18 yategetswe kogosha imisatsi ye arabyanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages