00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk aravugwaho gutanga asaga miliyari 59 Frw buri kwezi yo gushyigikira Trump

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 16 July 2024 saa 11:54
Yasuwe :

Umunyemari Elon Musk ashobora kujya atanga miliyoni 45$ buri kwezi mu Muryango Super Political Action Committee (Super PAC) ukusanya inkunga yo gushyigikira amatora muri Amerika, yo gushyigikira Donald Trump uri kwiyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu.

Ni amakuru yatangajwe na Wall Street Journal ku wa 15 Nyakanga 2024, inakomoza ku kuba iyo nkunga Elon Musk azatangira kuyiha Super PAC muri uku kwezi.

Bivugwa ko hari n’andi mafaranga Elon Musk yamaze guha uyu muryango ariko ataramenyekana ingano yayo. Wall Street Journal igaragaza ko ayo makuru yayakuye ku muntu utatangarijwe umwirondoro, ariko wa hafi ya Elon Musk.

Byagaragajwe kandi ko Elon Musk naramuka atanze ayo mafaranga buri kwezi azaba ari inkunga yo ku rwego rwo Hejuru, nubwo inyinshi iheruka gutangwa ari iyatanzwe n’umwuzukuruza w’umunyabigwi, Thomas Mellon, na bwo mu gushyigikira Donald Trump muri uru rugendo rw’amatora ateganyijwe muri Amerika mu 2024, kuko yatanze miliyoni 50$.

Gusa nubwo bimeze bityo, no mu mezi yashize byagiye bivugwa ko Elon Musk ari mu banyemari bari gutera inkunga itegurwa ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, ariko muri Werurwe 2024 yanyujije ubutumwa kuri X avuga ko nta bikorwa arimo byo gutera inkunga ayo matora. Ibyongeye kuvugwa ubu ntacyo yari yabitangazaho.

Elon Musk aravugwaho gutanga asaga miliyari 59 Frw buri kwezi yo gushyigikira Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages