00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk ari gukangurira abantu kureka gukoresha Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 October 2025 saa 06:30
Yasuwe :

Elon Musk yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu, kureka gukoresha Netflix izwiho gutambutswaho filime n’ibiganiro, nyuma yo gutambutsa filime y’abana irimo ubutinganyi.

Uyu mugabo yashyize ubutumwa ku mbuga ze asaba abantu bose guhagarika gukoresha serivisi za Netflix, avuga ko ari “ukubungabunga ubuzima bw’abana babo”.

Elon Musk yanditse ku rubuga rwa X ku wa 1 Ukwakira 2025, asaba abakoresha Netflix guhagarika konti zabo kubera filime y’uruhererekane y’inkuru zishushanyije ‘Dead End: Paranormal Park’, igaragaramo umwana w’umusore wihinduye igitsina kandi ikaba yagenewe abana bafite imyaka irindwi kuzamura.

Kuva hatangizwa ubukangurambaga bwo gukomanyiriza iki kigo, byagize ingaruka ku isoko aho imigabane ya Netflix yagabanutseho 2.19%.

Nubwo hari abashyigikiye iyo filime bavuga ko igaragaza ko umuryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), ari ingenzi mu gufasha urubyiruko kugira umutima w’ubworoherane n’impuhwe, kugeza ubu Netflix ntirashyira hanze itangazo ku bijyanye n’iki kibazo mu gihe ijambo #CancelNetflix rikomeje guca ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe ubukangurambaga bwateje impaka biturutse kuri hashtag #CancelNetflix yiganje ku rubuga rwa X, ndetse bamwe bamaganye Netflix bavuga ko itera abana ibitekerezo by’imyemerere itandukanye.

Ntabwo higeze haba ibisubizo byimbitse bya Netflix ku byatangajwe kuri uyu mwanzuro wa Musk.

Haracyari impaka mu ruhando rw’amategeko, imiyoborere y’ibigo bitangaza amakuru, ubwisanzure mu bihangano, ndetse no mu mico n’imyemerere.

Bimwe mu bigo by’itangazamakuru byatangaje ko ibyo Elon Musk yakoze, ari indi ntambara mu byo bita “culture wars” cyangwa se ‘intambara z’umuco’ mu kinyarwanga, aho abayobozi bafite ijambo rikomeye bashobora kugerageza guhindura imikorere y’ibigo binyuranye.

Elon Musk ari gukangurira abantu kureka gukoresha Netflix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages