Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru cya Bloomberg ku wa 8 Mata 2025, kivuga ko umutungo wa Elon Musk wagabanyutse bitewe n’ibihombo uruganda rwe rukora imodoka z’amashanyarazi, Tesla, rumaze iminsi ruhura na byo. Umutungo w’uyu muherwe ubu ubarirwa muri miliyari 298$.
Guhomba kwa Tesla byatewe n’imyigaragambyo yakozwe n’abadashaka ko Musk aguma muri Guverinoma ya Amerika, ibyatumye isoko rya Tesla rigwa ku rugero rwa 40%.
Si ibyo gusa iki gitangamakuru kigaragaza ko imisoro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amaze iminsi ashyira ku bihugu na yo ifite uruhare mu igabanyuka ry’ubutunzi bwa Musk.
Hari hamaze iminsi hakwirakwizwa ibihuha by’uko Elon Musk yemeye kuva muri Guverinoma gusa we n’ubuyobozi bwa Trump bamaganiye kure ayo makuru bavuga ko ari ibihuha.
Icyakora ibi bihombo ntabwo biramukura ku mwanya wo kuba umuherwe wa mbere ku isi, kuko akirusha arenga miliyari 100$ umuherwe umukurikira Jeff Bezos, kuko we afite miliyari 189,4$ gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!