00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yasabwe gutanga internet y’ubuntu muri Iran

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 22 June 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, Richard Grenell, yasabye Elon Musk, uyobora Sosiyete ya SpaceX, gutanga internet ya Starlink ku buntu muri Iran kugira ngo inshuti ze zibashe kubonera amakuru ku gihe.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igihugu cye cyagabye ibitero bikomeye muri Iran ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwa intwaro za nucléaire.

Ibi bitero byagabwe mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Nyuma y’ibi bitero, Richard Grenell, yahise anyuza ubutumwa ku rubuga rwa X, asaba Elon Musk ko yatanga internet ya Starlink ku buntu muri Iran kugira ngo inshuti ze ziri muri iki gihugu zibashe kubonera amakuru ku gihe.

Yagize ati “Washyiraho Internet ya Starlink ku buntu muri Iran mu gihe cy’ibyumweru bike biri imbere, kubera ko hari inshuti zanjye ziri muri Iran kandi ntabwo ziri kubasha kubona amakuru.”

Yakomeje avuga ko bibaye ngombwa nawe azagira icyo afasha kugira ngo icyo gikorwa gikunde.

Ati “Bibaye ngombwa nanjye nashyiramo ubufasha bwanjye kandi ndatekereza ko n’abandi ariko babigenza rwose.”

Ku rundi ruhande Musk ntacyo aragira icyo atangaza ku busabe bwa Grennell.

Musk yasabwe gutanga internet y'ubuntu ku nshuti za Amerika ziri muri Iran
Richard Grenell yasabye Elon Musk kuba yashyiraho internet ya Starlink muri Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages