Ibi bisobanuye ko Trump azagaruka kuri Twitter nyuma y’amatora y’abayobozi b’inteko ishinga amategeko na ba guverineri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe muri uku kwezi.
Musk abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Twitter ntago izemerera uwari we wese wahagarikiwe gukoresha uru rubuga kubera amagambo y’urwango no kudakurikiza amategeko agenga Twitter kugeza mu byumweru bike biri imbere ubwo tuzaba dukemuye ibibazo byose biruberaho.”
Donald Trump mu bahagarikiwe gukoresha uru rubuga mu mwaka wa 2021 muri Mutarama nyuma y’ibitero byagabwe kuri Capitol (inzu ikoreramo inteko ishinga amategeko ya Amerika).
Ibi bitero kuri iyi ngoro byavuzwe ko byateguwe na Donald Trump mu kwamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu yatsinzwemo na Joe Biden.
Trump aherutse gutangaza ko guhagarikirwa imbuga ze ari umwanzuro wa mbere mubi wafashwe mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Kuva Elon Musk yagura uru rubuga yatangaje ko azashyiraho akanama gashinzwe kugenzura ibitekerezo bitandukanye bishyirwa kuri uru rubuga, yongeraho ko nta myanzuro irafatwa yo gukomorera konti zafunzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!