00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yateranye amagambo n’abayobozi ba Ukraine barimo Zelensky kuri Twitter

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 3 October 2022 saa 11:51
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Soyete ya Tesla, Elon Musk yateranye amagambo n’abayobozi bakuru muri Ukraine barimo Perezida Volodymyr Zelensky nyuma yo gutanga igiterezo cy’uburyo yumva Ukraine n’u Burusiya byakumvikana bigahagarika intambara.

Elon Musk abinyujije kuri Twitter, yashyizeho uburyo bwo gutora ngo abamukurikira bagaragaze niba bashyigikiye igitekerezo cy’uburyo Ukraine n’u Burusiya byakemura amakimbirane bimazemo iminsi.

Yavuze ko we yumva abaturage ba Ukraine bakwemererwa gutora bagaragaza niba bashyigikiye ko u Burusiya bugumana uduce bumaze kwiyomekaho twa Ukraine, intambara igahagarara.

Musk yasabye abamukurikira gutora ariko agaragaza ko we abona nubundi Ukraine idashobora gutsinda, bityo ko aho kugira ngo hapfe abantu benshi byakorwa hakiri kare, intambara igahagarara.

Mu batoye bagaragaza aho bahagaze, 36.8 % nibo bemeranyije na Musk mu gihe 63.2 % berekanye ko batabyumva kimwe na we.

Iryo tora ryo kuri Twitter n’ibitekerezo yashyizeho, byateje uburakari benshi mu bayobozi by’umwihariko abo muri Ukraine.

Perezida Zelensky na we yahise anyuza kuri Twitter ubundi buryo bwo gutora, abaza abamukurikira ati “Elon Musk mushyigikiye ni uwuhe? Ni ushyigikiye Ukraine cyangwa ushyigikiye u Burusiya?”.

Ibyavuye mu matora ya Zelensky byerekana ko 85.7 % bashyigikiye Elon Musk wakabaye ashyigikiye Ukraine mu gihe 14.3 % batoye Musk wakabaye ashyigikiye u Burusiya.

Abandi bayobozi bakuru muri Ukraine bababajwe n’ubwo butumwa bwa Musk, aho nka Andrij Melnyk uherutse kwirukanwa nka Ambasaderi wa Ukraine mu Budage yagize ati “Kavune umuheto nicyo gisubizo naguha Elon Musk.”

Nubwo byagenze gutyo, hari abandi bagaragaje ko Ukraine ikabya cyane mu gukomeza kugendera mu myumvire y’abanyaburayi yo guhangana aho kureba icyakemura amakimbirane mu buryo burambye.

Perezida Zelensky aherutse kuvuga ko adashobora kujya mu biganiro n’u Burusiya mu gihe buzaba bukiyobowe na Perezida Vladimir Putin.

Musk (iburyo) yateranye amagambo na Perezida Zelensky (ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages