Abanyamakuru bakomeye ba ‘New York times’, ‘CNN’, ‘Washington post’ n’ibindi bitangazamakuru bafungiwe konti zabo za Twitter, bashinjwa n’uyu muherwe gutanga amakuru yerekeye aho aherereye.
Nyuma y’abamunengaga ku bw’icyo cyemezo yafashe, yabajije abakoreshaa uru rubuga icyo babitekerezaho nk’uko BBC ibivuga.
Abagera kuri 59% bya miliyoni eshatu zitabiriye itora kuri iyi ngingo basabye ko iryo kumira riteshwa agaciro.
Akoresheje Twitter yagize ati “ Abantu bavuze akabari ku mutima. Konti zatanze amakuru y’aho mperereye zizakurirwaho ibihano.”
Icyemezo cyafashwe n’uyu muherwa cyaje nyuma yuko umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), watangaje ko Elon Musk ashobora guhanwa ku bw’icyo cyemezo cyo gufunga konti z’abanyamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!