00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Émile Baulieu wavumbuye ibinini bikuramo inda yapfuye

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 1 June 2025 saa 09:24
Yasuwe :

Dr Étienne-Émile Baulieu, umuhanga mu by’imiti ukomoka mu Bufaransa uzwiho ko yavumbuye umuti ukoreshwa n’abagore mu gukuramo inda, yapfuye afite imyaka 98 y’amavuko.

Uyu mugabo niwe wagize uruhare rukomeye mu kuvumbura umuti wa ‘RU-486’ uzwi nka mifepristone, wafashije abagore babarirwa muri za miliyoni ku Isi kubona uburyo bwizewe kandi buhendutse bwo gukuramo inda batabanje kubagwa.

Dr Étienne-Émile Baulieu yapfiriye i Paris ku wa 30 Gicurasi 2025.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umugore we, Simone Harari Baulieu, wavuze ko umugabo we yabaye intangarugero mu guharanira ubwisanzure bw’abagore binyuze mu bushakashatsi bwa siyansi.

Urupfu rwe kandi rwashenguye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aho abinyujije ku rubuga rwa X, yamwise intwari y’ubwigenge, ndetse avuga ko ari mu Bafaransa bake bahinduye Isi.

Dr Baulieu yavukiye i Strasbourg mu 1926, yitwa Étienne Blum gusa aza guhindura izina agiye mu rugamba rwo kurwanya Aba-Nazi afite imyaka 15.

Amaze kubona impamyabumenyi, yagiye muri Amerika aho yakoranye n’umuhanga mu gukora ibinini byo kuboneza urubyaro, Dr Gregory Pincus. Uyu niwe yakuyeho igitekerezo cyo gukora imiti ikorana n’imisemburo.

Nubwo umuti wa mifepristone yakoze wemejwe mu 1988, wakuze kwamaganwa hirya no hino ku Isi, by’umwihariko warwanyijwe n’abadashyigikira ibyo gukuramo inda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryawushyize ku rutonde rw’imiti y’ingenzi mu 2010.

Émile Baulieu wavumbuye ibinini bikuramo inda yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages