Ibi bije nyuma y’uko ubwo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zatangiraga gushegesha ubukungu bw’ibihugu, Emirates ku ikubitiro yahise ifata umwanzuro wo kugabanya imishahara y’abakozi ku kigero kiri hagati ya 25% na 50% mu gihe cy’amezi atatu uhereye muri Mata.

Binyuze muri email Emirates yandikiye abakozi bayo ikabonwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ yamenyesheje abakozi bayo ko igihe bari bamaze bahembwa umushahara ugabanyije kizongerwa kugera ku wa 30 Nzeri.

Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Etihad Airways we yavuze ko bahisemo kongera iki gihe abakozi bayo bazamara bahembwa umushahara ugabanyije kugira ngo yirinde ko hagira abakomeza gutakaza akazi kandi inacunge neza amafaranga.

Ibi bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize Etihad Airways yari iherutse guhagarika bamwe mu bakozi bayo.

Ibigo by’indege ni bimwe mu bikoresha umubare munini w’abakozi nk’aho Emirates ikoresha abagera ku bihumbi 105 ariko kubera ingaruka za Covid-19 bikaba bikomeje kubagabanya by’agateganyo abasigaye nabo bakagabanyirizwa umushahara hirindwa ko byakomeza kugwa mu bihombo.

Kugeza muri Nzeri, abakozi ba Emirates bazajya bahembwa umushahara ugabanyije ku kigero gishobora kugera kuri 50%
Kugeza muri Nzeri, abakozi ba Emirates bazajya bahembwa umushahara ugabanyije ku kigero gishobora kugera kuri 50%