00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmanuel Macron ni we waje imbere mu Bafaransa batoreye mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 April 2017 saa 07:20
Yasuwe :

Emmanuel Macron, umukandida w’ishyaka En Marche niwe waje imbere mu majwi y’Abafaransa batoreye muri ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Ku itariki ya 23 Mata 2017, ni bwo Abafaransa bazindukiye mu cyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu, aho mu bakandida 11 bahatanaga hagombaga kuvamo babiri bazahatana mu cyiciro cya kabiri.

Amajwi y’agateganyo yatangajwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, yagaragaje ko Macron w’imyaka 39 ari we waje ku isonga n’amajwi 23.9%, akurikirwa na Marine Le Pen wagize 21.4%.

Abafaransa batuye muri Afurika na bo bitabiriye amatora binyuze muri ambasade z’igihugu cyabo, Macron akaba ari we wagize ubwiganze bw’amajwi mu batoreye mu bihugu bigera kuri birindwi.

Nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yabitangaje menshi mu majwi y’Abafaransa 130 batoreye i Kigali yegukanywe na Macron, mu gihe Marine Le Pen yaje mu myanya y’inyuma.

Uku ni na ko byagenze mu bindi bihugu birimo Centrafrique, Madagascar, Guinée, Algérie, Bénin n’ibindi.

Abafaransa baba muri Afurika ariko ntibitabiriye amatora ku buryo bushimishije, kuko ubwitabire buri munsi ya 78.5%, ndetse abenshi bakaba bifashe aho nko muri Madagascar abifashe bagera kuri 63%.

Icyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida w’u Bufaransa, giteganyijwe tariki ya 7 Gicurasi 2017, ahazamenyekana uzasimbura Perezida François Hollande hagati ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen.

Macron yagize ubwiganze bw’amajwi mu batoreye mu bihugu bya Afurika bigera kuri birindwi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages