Kuva muri Werurwe, hari amashusho yagiye asohoka ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza imirambo n’amasanduku mu mihanda, mu Mujyi wa Guayaquil, wakozweho cyane n’icyorezo cya COVID-19 muri Équateur.
Nyuma ya Brésil, Équateur nicyo gihugu kibarurwamo umubare munini w’abishwe na COVID-19 muri Amerika y’Amajyepfo.
Imibare yerekana ko hari abantu 7466 banduye Coronavirus barimo 501 bakize na 333 bapfuye muri icyo gihugu gituwe na miliyoni 17. Perezida Lenín Moreno, ubwe yavuze ko uwo mubare uri hejuru cyane.
Ni mu gihe muri Brésil abanduye ari 22 318, nta we urakira naho abamaze gupfa ni 1 230.
Ikibazo cyabayeho muri icyo gihugu ni uko urwego rw’ubuzima rwaho rudakomeye nkuko amwe mu mashusho yakwirakwijwe abivuga. Nta buryo bwo gupima cyangwa ibitaro byo kwita ku banduye Coronavirus bihari.
Abaturage babwiwe ko abo bikekwa ko bishwe na Coronavirus, bazajya bategereza ababishinzwe bakajya gufata imirambo bakayishyingura. Umwe mu batuye Guayaquil yabwiye France24, ati “Batubwiye gutegereza iminsi 10 mbere yuko imirambo itwarwa.” Abaturage bavuga ko iyo minsi ishobora no kurenga.
David Alonso Roque utuye muri Guayaquil yavuze ko yamaze iminsi abona imirambo ibiri hafi y’aho atuye. Ati “Hafi y’iwanjye, umurambo wahamaze iminsi myinshi mbere y’uko uhavanwa.”
“Mu mpera za Werurwe umuvandimwe yambwiye ko hari umurambo hafi y’inzu ye. Naragiye ndareba nsanga hari utugozi tw’abashinzwe umutekano tuhakikije. Mukuru wanjye avuga ko wahakuwe nyuma y’amasaha 24.”
“Na none ku wa Gatanu tariki 3 Mata ubwo nari nsohoye imyanda, nabonye umugabo uryamye imbere y’Ikigo nderabuzima gifunze. Yarahumekaga nahamagaye 911 [nimero batabarizaho] ariko ntawansubije.”
Nyuma y’umunsi umwe yarasohotse asanga yapfuye, undi munsi asanga yahavanywe. Ati “Hano iyo utitonze ukarwara iyo Virusi ushobora gupfa byoroshye.”
Ibiri kuba muri icyo gihugu kandi byatewe nuko serivisi zo gushyingura zaganjijwe n’umubare w’abapfa uri hejuru cyane muri uwo mujyi n’abatwara imirambo bafite ubwoba bwo kwandura.
Ibitaro byashyizeho kontineri zo gushyiramo imirambo nk’uko France24 yabitangaje.
Ibyo byatumye abajya gutwara imirambo batajya kuyitwara mu ngo, abaturage nabo bafata icyemezo cyo kujya bayisohora bakayita mu mihanda kubera kutihanganira umunuko mu ngo zabo.
Gushyingura muri icyo gihugu nabyo byarahenze nubwo kubona aho ushyingura muri uwo mujyi bigoye kubera imirongo ihora ku irimbi. Nibura imva yo muri uwo mujyi igura amadolari 500 ya Amerika, mu cyaro igura 200.
Isanduku ihendutse iragura amadolari 400 mu gihe yari isanzwe igura hagati y’amadolari 150 na 200 ya Amerika. Uyu mujyi watangiye gutanga amasanduku akoze mu bikarito kugira ngo ufashe abaturage.
Mu bitaro bya Los Ceibos byakiriye umurwayi wa mbere mu ntangiro za Werurwe, ubu bivuga ko mu matariki 25 Werurwe batangiye kugira impfu z’abantu 150 ku munsi, umubare batangaza ko utari warigeze ubaho. Bose ntibapimwe ariko bazira indwara z’ubuhumekero bikekwaho ari coronavirus. Uburuhukiro bw’ibyo bitaro bwaruzuye.
Jorge Wated, inzobere ikuriye itsinda ry’abarwanya Coronavirus yatangaje ko mu kwezi gutaha hazaba hamaze gupfa abari gahati ya 2500 na 3500 mu Ntara ya Guayas yonyine.
Amakuru yatangaje muri iki gitondo cyo ku wa 13 Mata aravuga ko itsinda ayoboye rimaze gukura imirambo 771 mu ngo na 631 mu bitaro bifite uburuhukiro bwuzuye.



















TANGA IGITEKEREZO