Equateur yahaye Assange ubuhungiro bwa politiki ubwo yayiganaga muri Ambasade yayo mu Bwongereza mu 2012, ahunga koherezwa muri Suède mu iperereza ku byaha byo gufata ku ngufu, ibyaha we ahakana.
Suède yaje gukuraho ibyo birego ariko Assange aguma muri iyo Ambasade kuko u Bwongereza bukimushakisha, cyane ko yahunze akimara kurekurwa by’agateganyo hatanzwe ingwate, mu gihe haburanwaga niba yakoherezwa aho bikekwa ko yakoreye icyaha.
Uyu mugabo uheruka guhabwa ubwenegihugu bwa Equateur ariko akaba avuka muri Australia yakuriweho ubuhungiro yari yarahawe muri Ambasade, akaba agomba kuyisohokamo byanze bikunze.
Nk’uko Perezida Lenín Moreno wa Equateur yabitangaje, ngo amaze iminsi mu biganiro na Guverinoma y’u Bwongereza basuzumira hamwe ikibazo cya Assange. Gusa itsinda rimwunganira ryatangaje ko uwo mukuru w’igihugu atabimuganirije ubwe, ariko rivuga ko yifuzaga “kwizezwa ko Assange atazicwa.”
Amagambo ku bigomba gukurikira kuri Assange yiyongereye ubwo ikinyamakuru Sunday Times cyandikaga ko Abayobozi bakomeye muri Equateur bari mu biganiro n’ab’u Bwongereza ku buryo bwo kumuvana muri ambasade nyuma yo kumuvaniraho ubuhunzi.
Nubwo Assange yakuriweho ibihano byo muri Suede, yanze kuva muri iyo ambasade mu gihe impapuro zo kumufata zatanzwe n’u Bwongereza kubera ko yahunze akirekurwa by’agateganyo zigifite agaciro.
Uyu mugabo w’imyaka 47 muri uyu mwaka yatsinzwe urubanza yasabagamo ko yakurirwaho ikirego cy’uburyo yahunze akirekurwa by’agateganyo, ubwo umucamanza yavugaga ko Assange yumva ko "ari hejuru y’amategeko.”
Yagiye ku gitutu gikomeye mu 2010 ubwo ikinyamakuru cye cyashyiraga hanze amakuru y’ibanga cyahawe na Chelsea Manning wari umusirikare wa Amerika.
Assange atinya ko ashobora koherezwa muri Amerika ngo ahatwe ibibazo ku bikorwa by’urubuga yashinze, igihe cyose yaba asohotse muri iyo nyubako iherereye ahitwa Knightsbridge.



















TANGA IGITEKEREZO