Tariki ya 15 Nyakanga 2016 muri Turikiya haburijwemo umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Erdogan.

Leta yatangaje ko icyo gikorwa cyateguwe na Fethullah Gulen, Umunyapolitiki w’Umunya-Turukiya utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Erdogan, wahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu myigaragambyo yateguwe na leta ya Turikiya, yabaye ku cyumweru tariki ya 7 Kanama 2016 mu murwa mukuru Istanbul no mu yindi mijyi igize icyo gihugu, Perezida Erdogan yongeye kumvikana avuga ku cyifuzo cye cyo gusubizaho igihano cy’urupfu, cyari cyaravanywe mu mategeko y’icyo gihugu muri 2004, ubwo Turikiya yashakaga kwinjira muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi.

Erdogan ati “Mu gihe abaturage bashaka ko igihano cy’urupfu gisubiraho amashyaka nayo azabyemeza.”

Yakomeje agira ati “Inteko Ishinga Amategeko niramuka yemeje icyo gihano… Nanjye nzabishimangira.”

Perezida Erdogan yabwiye abanya-Turikiya ko nubwo icyo gihano kitari gisanzwe mu mategeko y’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, ko gishobora gutangwa muri iki gihugu ku bw’ubusabe bw’abaturage, kuko no mu bihugu bitandukanye ku Isi gitangwa.

Ati “Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Buyapani no mu Bushinwa batanga icyo gihano, ndetse no mu bihugu bitandukanye kirubahirizwa.”

Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi wamaganiye kure icyo cyifuzo kuko mu mategeko awugenga kitemewe.

Igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi muri Turikiya cyaguyemo abantu basaga 270, abasaga ibihumbi 18 barafungwa bamwe batangira gukurikiranwa, abandi bahagarikwa ku kazi.

Perezida Erdogan ngo ashobora kugarura igihano cy'urupfu muri Turikiya
Perezida Erdogan ngo ashobora kugarura igihano cy'urupfu muri Turikiya