Icyiciro cya kabiri kibaye nyuma y’uko tariki 14 Gicurasi, mu cyiciro cya mbere nta n’umwe wabashije kugeza ku bwiganze bwa 50% bw’amajwi asabwa ngo atsinde.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru inzego zishinzwe amatora zemeje ko Erdoğan ari we watsinze ku majwi 52.16%.
Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma yo gutorwa, Erdoğan yavuze ko arajwe ishinga no gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.
Ati "Ikituraje ishinga ni ukubaka imijyi yasenywe n’umutingito tariki 6 Gashyantare, no gufasha abaturage kubona ubuzima bwiza."
Erdoğan kandi yabwiye abaturage ko agiye gukora ibishoboka byose ibiciro by’ibiribwa muri Turikiya bikagabanyuka.
Abayobozi batandukanye ku isi barimo Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya, Viktor Orban na Emir wa Qatar Tamim Bin Hamad bari mu bifurije imirimo myiza Erdoğan nyuma y’intsinzi.
Erdogan w’imyaka 69 amaze igihe kinini muri politiki ya Turikiya. Mu myaka ya 1990 yabaye Meya w’umujyi wa Istanbul, nyuma aza gufungwa mu gihe cy’amezi ane kubera ibikorwa by’ishyaka.
Avuye muri gereza yashinze ishyaka AKP, rirakundwa cyane ku buryo mu 2003 yabaye Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2014 ubwo yatorerwaga manda ya mbere.
Mu mwaka wa 2016 habayeho igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe bikozwe n’igisirikare, ariko uwo mugambi uza gupfuba, ibintu byasize benshi bafunzwe bazira kubigiramo uruhare.
Ku butegetsi bwa Erdoğan, Turikiya yagize ijambo mu ruhando mpuzamahanga, igira ijambo ryihariye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ariko akomeza umubano n’ibihugu nk’u Burusiya bitajya imbizi n’Abanyaburayi.
Ashimirwa guteza imbere Turikiya mu bikorwa remezo n’imibereho myiza y’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!