Umushakashatsi akaba n’umwanditsi kuri politiki Dr. Alice Lyman Miller, avuga ko igihugu kiba ari igihangange iyo gifite ubushobozi bwo kugaragaza imbaraga no kuvuga rikijyana aho ariho hose ku Isi.
Miller avuga ko uku kuvuga rikijyana, bijyana n’imbaraga mu bya gisirikari, mu bukungu, mu muco, ikoranabuhanga ndetse no mu bubanyi n’amahanga.
Kuva Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zasenyuka mu 1991, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashwe nk’aho zisigaye ari cyo gihugu cyonyine cy’igihagange kuko nicyo cyari cyujuje ibyo byose mu gihe u Bushinwa bwo bwafatwaga nk’ubukiri mu nzira.
Inzobere mu bubanyi n’amahanga Dr Gordon Adams mu kiganiro na televiziyo ya ABC, yavuze ko mu bigenderwaho ngo igihugu kibe igihangange Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo zisigaranye ari igisirikare gusa kuko nicyo gihugu cyonyine gifite ubushobozi bwo gutegura, kugaba ndetse no kurwana urugamba ku buso ubwo ari bwo bwose yaba ku butaka, mu Nyanja ndetse no mu isanzure kurenza uko ibindi bihugu byabikora.
Muri iki kiganiro Dr Adams yongeyeho ko ariko iyo bigeze mu bindi, kuri ubu ubuhangange bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atabubona.
Yagize ati “Uhereye mu 1945 kugeza wenda intambara y’ubutita irangira, Amerika nicyo gihugu cyonyine cyashoboraga gushyiraho gahunda mu buryo bw’inama bikagaragara nk’iy’ingenzi kuyitabira, Amerika yashinze imiryango guhera kuri Loni kugeza kuri NATO imiryango yagize uruhare cyane mu bikorwa bya politiki ku Isi”.
Kuri ubu leta zunze Ubumwe za Amerika ziracyabarwa nk’iziyoboye Isi mu kugira igisirikare gikomeye bigendeye no ku ngengo y’imari gishyiramo ingana na miliyari 620$ mu gihe u Bushinwa buza ku mwanya wa kabiri na miliyari 250$.
Nubwo Dr Adams avuga ko ubuhangange bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atabubona, Umwanditsi w’igitabo ‘Unrivalled’ akaba n’umusesenguzi muri politiki Michael Beckley, we avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza kuba igihangange gifata imyanzuro kubibera ku Isi.
Abishingira ko zifite 25% by’ubukungu bwose bw’Isi, 35% by’udushya duhangwa mu Isi na 40% by’amafaranga ashyirwa mu gisirikare ku Isi.
Aganira na Televiziyo ya ABC, Beckley yagize ati “Amerika iracyayoboye cyane, urugero ubu iracyakubye kane u Bushinwa mu bijyanye n’ubukire, ikabukuba gatanu cyangwa gatandatu mu bijyanye n’igisirikare. Nubwo bitagendekera Amerika neza bizasaba imyaka myinshi kugira ngo iyo ntera ivemo”.
Bimwe mu bindi bishingirwaho mu kuvuga ko Amerika itazapfa gutakaza umwanya wayo harimo kuba ikiyoboye mu ikoranabuhanga, bigaragazwa n’inganda ziherereye Silcon Valley, ibikorwa by’imari n’ubucuruzi biherereye Wall Street, uruganda rwa filimi ruherereye Hollywood rufasha cyane mu kwamamaza umuco w’Abanyamerika bigatuma abandi babafata nk’icyitegererezo.
Ifite urwego rw’uburezi rukomeye kuko kaminuza 17 muri 20 zikomeye ku Isi ni izo muri Amerika ndetse ifite n’idorali nk’ifaranga rikoreshwa n’abantu benshi ku Isi.
U Bushinwa bwasimbura Amerika kuri uyu mwanya?
U Bushinwa nicyo gihugu gihabwa amahirwe ko cyasimbura Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihe zaba zitakaje uyu mwanya, ababivuga bashingira ku kuba ubu u Bushinwa ari cyo gihugu cyohereza hanze ibicuruzwa bifite agaciro kanini, aho mu 2018 byanganaga na tiriyari $2.494.
Uretse kuba ari cyo gihugu gicuruza cyane, u Bushinwa kandi bwashyize imbaraga nyinshi mu mubano n’ibindi bihugu bigaragazwa n’amasezerano y’ubufatanye n’ubucuruzi bugenda businya ndetse n’umushinga munini wa One Belt and One Road, wo kubaka imihanda y’imodoka na gari ya moshi ibihuza n’ibindi bihugu.
U Bushinwa kandi kuba bufite abaturage barenga miliyari imwe bituma ibindi bihugu n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi bibubona nk’isoko rikomeye bagomba kwiyegereza, wakongeraho ibijyanye n’ikoranabuhanga riteye imbere muri iki gihugu bigatuma abantu batandukanye babubona nk’igihangange cy’ejo hazaza.
Icyakora nubwo bumaze gukora byinshi, umuhanga mu by’ubukungu Dr Sara Hsu, asanga bigoranye ko bwaba igihangange ku Isi kuko bugifite ibibazo bikomeye birimo abaturage benshi ndetse no kuba ubwabwo butaruzuza ibisabwa ngo bufatwe nk’igihugu giteye imbere ku Isi.





Ibitekerezo 0