00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Abantu basaga 70 bahitanywe n’imvura idasanzwe

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 31 October 2024 saa 10:04
Yasuwe :

Umwuzure watewe n’imvura idasanzwe yaguye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Espagne, yahitanye abantu basaga 70.

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yibasiye umujyi wa Chiva kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Espagne, AEMET cyatangaje ko mu gace ka Chiva mu masaha umunani haguye imvura iruta isanzwe igwa mu gihe cy’umwaka wose.

AEMET yagaragaje ko iyo mvura yanganaga na milimetero 491, byatumye agace ka Valencia bitangazwa ko kari ku rwego rwo hejuru mu kwibasirwa n’ibyago bikomoka ku myuzure.

Amashusho yagiye ahagaragara, agaragaza amazi menshi asenya ibiraro, imodoka zitwarwa n’umwuzure, mu gihe abantu bamwe buriraga ibiti bakiza amagara yabo.

Abarenga 1000 boherejwe mu bikorwa by’ubutabazi, gusa imibare y’abagizweho ingaruka n’umwuzure ikomeza kwiyongera.

Abakozi bo mu nzego z’ubutabazi barimo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu gushakisha ababuriwe irengero mu mujyi wa Letur wibasiwe cyane.

Abantu basaga 70 nibo bahitanywe n’imvura idasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages