Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Espagne Pedro Sanchez, nyuma y’uko muri hagaragaye amahano yagizwemo uruhare n’abayobozi bakuru.
Bikekwa ko abo bayobozi bijanditse mu byaha ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse bagashinjwa gukoresha umutungo wa Leta muri ibyo bikorwa bigayitse birimo no kugura indaya.
Harimo n’uwitwa Santos Cerdan, wari umunyamabanga muri PSOE, akaba n’umwe mu nshuti z’akadasohoka za Minisitiri Sanchez.
Mu byo Santos Cerdan ashinjwa harimo ibijyanye na ruswa, kwifatanya n’abandi hagamijwe gukora ibyaha no gukoresha umwanya afite w’ubuyobozi mu gufata ibyemezo bitubahirije amategeko.
Santos Cerdan anashinjwa kugira uruhare mu manyanga yatumye ahabwa amasoko afite agaciro ka miliyoni 500 z’Amayero atarikwiriye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Santos Cerdan yari mu ba mbere bacuze umugambi wo gutanga ruswa y’agera kuri miliyoni 5 z’Amayero ku bayobozi batandukanye barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi, José Luis Ábalos ndetse na Koldo García wari umwungirije.
Iperereza ryagaragaje ko uretse gukoresha umutungo wa leta mu buryo butemewe, abo bayobozi banageraga aho bawukoresha mu nyungu zabo bwite, zirimo no guhonga indaya amafaranga ya leta.
Mu itangazo ishyaka rya PSOE ryashyize hanze ryavuze ko “Gusaba, kwemera cyangwa gukora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu buryo bwishyurwa, bizajya bihanishwa ibihano bikomeye birimo no kwirukanwa burundu mu ishyaka.”
Ni itangazo ryashyigikiwe na Minisitiri Sanchez wavuze ko “niba kuba umubiri w’abagore utagurishwa ari ihame ridakuka tutazihanganira uwo ari we wese unyuranya na ryo.”
Mbere y’iyi mvugo yamagana abagura indaya bo mu ishyaka ryabo, Minisitiri Sánchez yahuye n’ibindi bibazo bikomeye, ndetse asabirwa kwegura.
Hari nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru ba PSOE akaba n’inshuti ya Minisitiri Sánchez, witwa Francisco Salazar na we yagaragaye mu bikorwa bitavuzweho rumwe ndetse ahita yegura.
Hari nyuma y’uko abagore bo mu Ishyaka rya PSOE bamushinjaga kugira imyitwarire idahwitse, irimo gutanga ibitekerezo bikakaye ku myambaro yabo, kubasaba ko baryamana n’ibindi.
Icyakora ubuyobozi bw’ishyaka rya PSOE bugaragaza ko nta kirego bwigeze bwakira.
Ibyo byose byatumye Minisitiri Sanchez asabwa n’abaturage ko yakwegura, kubera uko gucudika n’abo bayobozi batavugwaho rumwe, icyakora ababera ibamba, avuga ko ntaho azajya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!