00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Hashyizweho Minisitiri uzakangurira abashakanye kutihunza imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 March 2017 saa 08:19
Yasuwe :

Leta ya Espagne yashyizeho Minisitiri ushinzwe imyororokere uzafasha ahanini mu bukangurambaga bushingiye ku gushishikariza abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina, bizatuma babyara mu rwego rwo kuzahura iki gihugu gifite ikibazo cy’igabanuka rikabije ry’abana bavuka.

Minisitiri w’Intebe muri Espagne, Mariano Rajoy yashyizeho Edelmira Barreira kuri uyu mwanya yizeye ko azafasha abanya-Espagne kubyara abana benshi, bigatuma igihugu kiva mu mubare w’ibihugu byateye imbere ariko bikennye abantu.

Muri iyi minsi, Espagne iri guhura n’ibibazo birimo ubuke bw’abaturage, bitewe n’uko abavuka bari hasi kurusha umubare w’abapfa nk’uko bigaragazwa n’imibare yakusanyijwe mu mwaka wa 2016 nk’uko inkuru ya The Sun ibivuga.

Inzobere zemeza ko umuco wo kumara igihe kirekire ku kazi no kugwa agacuho, gutinda kurya mu masaha y’ijoro ndetse no kuryama nyuma ya saa sita z’ijoro bishobora kuba biri mu bigira uruhare mu gutuma abashakanye badakora imibonano mpuzabitsina bityo abana bavuka muri iki gihugu bakaba iyanga.

Kuva mu 2008, umubare w’abana bavuka muri Espagne wagabanutse ku gipimo cya 18%.

Umubare w’imiryango idafite abana yikubye gatatu, iva kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500 mu 1977 igera kuri miliyoni enye n’ibihumbi 400 mu 2015.

Abagore benshi muri Espagne bavuga ko bakishimira kugira abana barenze babiri ariko mu 2015, abari bafite imyaka kuva kuri 18 kugeza kuri 49, impuzandengo yabo yari ku mwana 1.3%. Igipimo kiri hasi y’ibiteganywa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ugena 1.58%.

Mu 2014, Guverinoma ya Denmark na yo yashyizeho ubukangurambaga bwiswe ‘Bikorere Denmark’, “Do It For Denmark” isaba abashakanye kubyara abana benshi, ndetse byagize uruhare mu kwiyongera kw’abana bavuka.

Imibare ya Loni igaragaza ko Espagne ituwe n’abaturage basaga miliyoni 46, abagera kuri 0.61% by’abatuye Isi bose.

Edelmira Barreira yagizwe Minisitiri uzaba afite inshingano zo gukangurira abashakanye kubyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages