Aba bimukira baguye mu gace k’ubutayu ahitwa Ceuta ubwo bageragezaga kwinjira muri Espagne ku nkengero za Maroc, ahitwa Espagnole de Ceuta, aho abagera kuri 200 bagerageje kwambuka banyuze mu mazi naho abagera kuri 185 bagerageza kurira uruzitiro rutandukanya Maroc na Espagne mu gitondo cyo kuwa 25 Ukuboza.
Imibare igaragaza ko abantu babiri aribo bahasize ubuzima abandi 12 bagakomereka nkuko abayobozi bo muri Maroc babitangaje. Ishami ry’umuryango wa Croix Rouge rikorera muri Espagne rikaba rivuga ko abagera kuri 12 bakomeretse bari kuvururwa mu gice cya Espagne.
RFI yatangaje ko abantu bagera kuri 185 babashije kugera ku butaka bwa Espagne, abandi bafatirwa ku nkombe za Maroc.
Hari hashize igihe gisaga amezi atandatu nta bimukira bagerageje kurenga umupaka binjiriye mu gace ka Ceuta. Gusa muri Gashyantare 2015, abagera kuri 15 baguye muri aka gace bagerageza kunyura mu mazi.
Ibibazo by’Abimukira baturuka ku mugabane wa Aziya na Afurika bajya mu Burayi, byahagurukije ba mininstri b’ububanyi n’amahanga n’ab’ubutegetsi bw’igihugu b’Umuryango w’Uburayi, bahurira muri Luxembourg kwiga kuri iki kibazo.
Iyi nama ikaba yarafashe umwanzuro wo gushinga ikigega cya miliyari imwe na miliyoni 900 z’ama euro yo gufasha mu kubonera umuti icyo kibazo. Ggusa bimwe mu bihugu bya Afurika byatangaje ko atari wo muti watuma iki kibazo gicika burundu.
Mu mwaka wa 2015, abimukira 350 000 bambutse inyanja ya méditerranée berekeza ku mugabane w’u Burayi, naho abagera ku 2 643 bapfa bagerageza kwambuka.
























TANGA IGITEKEREZO