00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Urukiko rwanze itegeko rishyiraho Guma mu rugo i Madrid

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 8 October 2020 saa 08:41
Yasuwe :

Urukiko rw’i Madrid kuri uyu wa Kane rwatesheje agaciro icyemezo cya Guverinoma gishyiraho Guma mu rugo mu gace kamwe k’Umurwa Mukuru wa Espagne mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronovirus.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abayobozi b’Umujyi wa Madrid bari babujije abaturage kuva mu ngo zabo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cyo gukomeza ubwirinzi muri iki gihe.

Reuters yanditse ko iki cyemezo Umuyobozi wa Madrid, Isabel Diaz Ayuso, atakemeraga kuko ngo kibangamiye ubukungu bw’igihugu ndetse Minisiteri y’Ubuzima nta bubasha ifite bwo gushyira ako gace muri Guma mu rugo.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubuzima, Salvador Illa, yagarutse ku magambo y’umuyobozi w’agace ka Madrid, avuga ko nta mwanya wo kubyigaho.

Yagize ati “Tuzafata icyemezo cyemewe n’amategeko kandi cyiza kirinda amagara. Twizeye ko abaturage ba Madrid tuzemeranya kuri ibi mvuze, nta kindi twitayeho uretse ubuzima bw’abanyagihugu.’’

Icyemezo cya Guma mu rugo cyarebaga abafite utubari na za restaurants ndetse abakirenzeho bagashyirirwaho amande. Guverinoma ya Espagne ishobora kujuririra iki cyemezo.

Itegeko riteganya ko Guverinoma ya Espagne ishobora gushyiraho ibihe bidasanzwe nkuko byagenze muri Werurwe ubwo igihugu cyashyirwaga muri Guma mu Rugo mu gihe cy’amezi atatu. Utureru nitwo tugenzura uko amabwiriza y’ubuzima yubahirizwa tukanasaba ko hashyirwaho ingamba zikwiye mu gihe bikenewe.

Agace ka Madrid kari kagiye gushyirwa muri Guma mu rugo kugarijwe n’ubwandu bushya kuko mu byumweru bibiri, abantu 741 basanganwaga Coronavirus mu bagera ku 100,000. Niko gace kari kibasizwe cyane mu Burayi nyuma ya Andorra.

Kubera ingaruka za Coronavirus, biteganyijwe ko umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2020 uzamanukaho 11.2%.

Polisi ya Espagne igenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Mujyi wa Madrid yubahirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages