Uru rukiko, ejo hashize rwatangaje ko rwahagaritse iyo nama rubisabwe n’Ishyaka ry’Abasosiyalisite ryo muri Catalonia.

Ku Cyumweru, nibwo abaturage b’ako gace batoye ko bashaka kwiyomora kuri Espagne bakaba igihugu cyigenga, mu matora yabayemo imvururu zakomerekeyemo benshi kuko polisi y’icyo gihugu yahanganye n’abashakaga kujya ku biro by’itora.

Umwami wa Espagne, Felipe, ejo hashize yatangaje ko adashyigikiye ko Catalonia yigenga.

Perezida wa Catalonia yaramunenze cyane ashimangira ko yananiwe gukemura ikibazo cy’amacakubiri kiri mu gihugu cye.

Puigdemont yabwiye CNN ko umwanzuro wo guhagarika inama y’Inteko yari gutangarizwamo ubwigenge ntacyo uhindura.

Ati “ Inteko izifatira umwanzuro niba iyo nama izaba cyangwa ntibe. Ariko Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga nta bubasha rufite bwo guhagarika inama y’inteko ishingiye kuri demokarasi.”

Kuva amatora yo ku Cyumweru yaba, umwuka uracyari mubi hagati y’abaturage ba Catalonia, batava ku izima kuko bashaka kwigenga, na Leta ya Espagne idashaka kubarekura.

90% batoye ko bashaka kwigenga, ariko abatoye ni 42% by’abaturage ba Catalonia bose hamwe, ahanini kubera abadashyigikiye ubwigenge batigeze bajya gutora.

Umukuru wa Polisi muri Catalonia, Jos Lluis Trapero yatumijweho n’umucamanza wo mu rukiko rukuru, Carmen Lamela ngo asobanure impamvu yananiwe guhagarika ayo matora .

Mu gihe abanya Catalonia batsimbaraye ku bwigenge, Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Mariano Rajoy ashobora kubategeka kubiburizamo nk’uko itegeko nshinga ribigena mu ngingo ya 155.

Biranashoboka ko Minisitiri Rajoy yohereza ingabo muri Catalonia dore ko izibarirwa mu bihumbi ziryamiye amajanja mu mujyi wa Barcelona.

Abanya-Espagne bakomeje kwigaragambya bamagana ubwigenge bwa Catalonia
Abanya-Espagne bakomeje kwigaragambya bamagana ubwigenge bwa Catalonia