Iyi Guverinoma yatangaje izi mpinduka mu rwego rwo kuziba icyuho cy’inzu zo guturamo kigaragara mu gihugu. Byitezwe ko mu 2025 hazabaho icyuho cy’inzu zo guturamo ibihumbi 600.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, mu mwaka ushize yagize ati “Gutunga inzu ni uburenganzira bwa buri wese, ntabwo ari ikintu cyo gushaka amafaranga gusa. Ni yo mpamvu tugiye guhagarika Visa zo gutura muri iki gihugu ku bantu batari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi."
Nyuma y’umwaka umwe Sanchez abitangaje, iyi gahunda yaje gushyirwa mu bikorwa ku wa 2 Mata 2025 nyuma yo gutanga Visa ibihumbi 15, zahawe abaturage baturutse mu Bushinwa, u Burusiya, u Bwongereza, Amerika, Ukraine, Iran, Venezuela na Mexique.
Ishoramari ryo muri Espagne ryemereraga abantu batabarizwa muri EU n’imiryango yabo kubona Visa zo gutura muri iki gihugu ndetse bagahabwa n’amahirwe yo gusaba ubwenegihugu bwa Espagne mu gihe bashaka gushora imari y’ibihumbi 500 by’Amayero kuzamura.
Espagne yatangiye gutanga izi Visa mu 2013 nk’uburyo bwo kongera kuzahura ubukungu bwari bwarahungabanye kuva mu 2008. Gusa havutse ikibazo cy’imiturire cyaturutse ku bwinshi bw’abashoramari b’abanyamahanga.
Kugeza ubu, ibiciro by’ubukode bw’inzu mu gihugu hose byiyongereyeho 80% hagati ya 2014 na 2024, cyane cyane mu mijyi minini ndetse n’ibice by’ubukerarugendo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!