Kuwa Mbere tariki 30 Werurwe 2026 Minisitiri w’Ingabo wa Espagne, Margarita Robles yatangaje ko indege zose zifite aho zihuriye n’intambara yo muri Iran zitazemererwa gukoresha ikirere cyabo.
Yavuze ko muri izo ndege kandi zakumiriwe harimo n’iziri mu bihugu byo muri OTAN nk’u Bufaransa n’u Bwongereza.
Ibi byiyongera ku bindi aho Espagne yangiye Amerika gukoresha ibigo bya gisirikare byayo birimo icya Rota na Moron de la Frontera biri mu majyepfo y’iki gihugu, ngo bigurukirizweho indege zijya kurasa kuri Iran.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Margarita Robles, yagize ati “Espagne ntizagira uruhare cyangwa ngo ishyigikire intambara yatangijwe n’abantu ubwabo ntawe bagishije inama ndetse inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”
Bivugwa ko kubera ikirere cya Espagne gifunze, indege kabuhariwe za Amerika nka B-52 na B-1 ziri mu kigo cya Fairford mu Bwongereza zishobora gukora ingendo ndende ibyakoma mu nkokora imikorere yazo.
Ibi byemezo bishimangira imvugo ya Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez wakunze kuvuga ko intambara Amerika na Israel byashoje muri Iran idakwiye kandi idafite ishingiro.
Espagne iheruka kwemerera Amerika gukoresha ibirindiro byayo mu 2001 mu ntambara na Afghanistan, no mu 2003 muri Iraq.
Kuwa 3 Werurwe 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko bateganya kongera imisoro ku bicuruzwa bikomoka muri iki gihugu cyo mu Burayi.
Espagnye igaragaza ko izakomeza kubahiriza amahame ya OTAN ndetse n’amasezerano yagiranye na Amerika arimo gukomeza kwemerera indege za gisirikare zishyira ibikoresho abasirikare barenga 80.000 babarizwa mu Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!