Ibi byemezo bya Felipe VI bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Werurwe 2020 n’Ibiro by’Ubwami bwa Espagne.
Ryashyizwe hanze nyuma y’uko itangazamakuru rishyize hanze amakuru avuga ko mu 2008 Juan Carlos yakiriye miliyoni $100 avuye ku Mwami wa Arabie Saoudite Abdullah bin Abdulaziz mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
N’ubwo Juan Carlos avuga ko aya mafaranga yayakiriye nk’impano ikinyamakuru cyo mu Busuwisi cyitwa Tribune de Genève kivuga ko yayahawe nka ruswa mu bikorwa by’ubucuruzi byakorwaga hagati y'ibihugu byombi mu gihe yari akiri umwami.
Kubera aya makosa Felipe VI yafashe icyemezo cyo guhagarika amafaranga se yagenerwaga na Leta buri mwaka angana $217 100.
Kwanga umurage wa se, Filipe VI yabikoze mu rwego rwo kwitandukanya n’amakosa y'umubyeyi we cyane ko byavugwaga ko bimwe mu byo azahabwa bikomoka muri aya mafaranga yabonye binyuranyije n’amategeko ariko iri tangazo rikavuga ko ibi byose bwakozwe Felipe atabizi.
Juan Carlos yategetse Espagne kuva mu 1975 aho yari akunzwe cyane mu gihugu cye no ku Isi ariko mu myaka yakurikiyeho atangira gutakarizwa icyizere kubera kuvugwa muri ruswa.
Ibintu byarushijeho kuba bibi mu 2012 ubwo byatahurwaga ko ari gutagaguza akayabo k'amafaranga mu biruhuko yari arimo muri Botswana mu gihe Espagne yari yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.
Mu 2014 Juan Carlos yaje gufata umwanzuro wo kwegura maze asimburwa n’umuhungu we Felipe VI.





Ibitekerezo 0