Umuyobozi Mukuru wa EU, Ursula von der Leyen, yavuze ko ayo mafaranga atazahabwa Leta y’Aba-Taliban, ahubwo azahabwa abaturage bari mu bukene, ndetse asaba uwo mutwe kuzagenzura ko iyo nkunga igera ku bo yagenewe.
Abaturage barenga miliyoni 18 muri Afghanistan bari batunzwe n’inkunga z’amahanga, ku buryo mu gihe zahagarikwa igitaraganya, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo, na cyane ko umusaruro w’ubuhinzi butunze benshi muri iki gihugu, nawo utagenze neza kubera ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
Ursula von der Leyen yavuze ko EU ikwiye kurebera hamwe uburyo yongera ibijyanye n’umutekano, bitewe n’uko hari ubwoba ko Aba-Taliban bashobora kuzaba indiri n’imitwe y’iterabwoba, ishobora kuzabangamira ubusugire bw’Umugabane w’u Burayi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!