00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yafunguriye Canada amarembo nk’umunyamuryango; bivuze iki?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2026 saa 01:44
Yasuwe :

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko ashyigikiye igitekerezo cyo guha Canada umwanya w’umunyamuryango wihariye, ibintu bije nyuma y’uko Amerika iri kurebana ay’ingwe na Canada ndetse ikomeje kuyishyiriraho imisoro ihanitse.

EU irashaka ko Canada iba “associate member” wa mbere. Ntabwo bivuze ko Canada izaba yinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byuzuye nk’u Bufaransa, u Budage cyangwa u Butaliyani ahubwo bisobanuye ko hari uburenganzira bumwe yemerewe itabaye umuryango wuzuye

Mu buryo igitekerezo kiri gutegurwa, bisobanuye ko Canada yagirana na EU ubufatanye bwimbitse kurusha ubw’igihugu gisanzwe ari umufatanyabikorwa usanzwe.

Von der Leyen yavuze ko ubwo bufatanye bwakwibanda ku nzego zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubwenge buhangano, umutekano n’ingabo, ingufu, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Canada na EU basanzwe bafite amasezerano ya CETA, yakuyeho imisoro kuri hafi 99% by’ibicuruzwa byoherezwa hagati y’impande zombi. Igitekerezo gishya ni ukuva kuri ayo masezerano y’ubucuruzi, hakubakwa icyo von der Leyen yise ubufatanye bw’ahazaza.

Icyakora, kugeza ubu ntiharasobanurwa neza uburenganzira cyangwa inshingano Canada yaba ifite nka “associate member”, nko kugira ijwi mu byemezo bya EU cyangwa uburyo yaba ihagarariwe mu nzego zayo.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, na we aherutse kuvuga ko ashaka ubufatanye bwihariye hagati ya Canada na EU, mu gihe umubano w’igihugu cye na Amerika ukomeje kugorana cyane cyane ku bucuruzi.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, barashaka ko Canada yinjira muri EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages