Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri EU, Cecilia Malmstrom yatangaje ko nta biganiro by’ubucuruzi bazagirana n’u Bwongereza mbere yuko busohoka muri uyu muryango ku buryo bwa burundu.
Ati “ Mbere na mbere musohoke mu muryango, mubone gutangira ibiganiro.”
Malmstrom yasobanuye ko ibiganiro bigamije kureba imikoranire y’ubucuruzi n’u Bwongereza bizatangira mu gihe iki gihugu kizaba cyavuye muri EU mu buryo bwa politiki nk’uko BBC yabigarutseho.
Yagize ati “Hari ibintu bibiri byo kumvikanwaho, murabanza mugende, ubundi mutangire kuganira ku mikoranire. Uko byagenda kose ni uko biri. Kamarampaka, twemera kandi twubaha ntacyo igomba guhindura ku mategeko. Hagomba kubanza kubaho kutumenyesha. Ibyo ntekereza ko Minisitiri w’intebe uzaza azakora, mu buryo bwa vuba,ni ugutangiza ibiganiro.”
Nyuma y’uko u Bwongereza buzaba bumaze gusohoka muri EU kizaba ari igihugu cya gatatu kitagendera ku mabwiriza ya EU, ahubwo kizajya kigengwa n’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) kugeza hashyizweho andi masezerano.
Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi ubuza ibikorwa byo gupyinagaza ibindi bihugu hagamijwe kurengera inyungu z’ubucuruzi hagati y’ibihugu bitandukanye, bitaba ibyo, hagakoreshwa ibiciro bimwe nk’ibyo bakoresha ku bindi bihugu by’Isi.
Bamwe bavuga ko kugendera ku mahame ya WTO bishobora kubangamira bikomeye imikorere y’inganda zo mu Bwongereza ndetse bikaba byagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byose bya EU.
Amategeko agenga EU avuga ko umuryango utagirana amasezerano yihariye y’ubucuruzi n’igihugu kinyamuryango, cyangwa ngo igihugu cyo mu muryango kigirane amasezerano mu by’ubucuruzi n’ikindi gihugu cyo hanze, ibitegeka u Bwongereza gusohoka uko byagenda kose.
Kuba urugendo rwo gusohoka muri EU ruzatwara nibura imyaka ibiri bivuze ko u Bwongereza budashobora kugirana amasezerano n’ikindi gihugu muri iyo myaka.
U Bwongereza nibusohoka muri EU buzaba bwiyongereye kuri Norvège, na Canada biteganya gukorana ubucuruzi n’uyu muryango ariko bitawubarizwamo.



















TANGA IGITEKEREZO