Mu itangazo uyu muryango washyize hanze kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko gukumira abantu batari abava muri ibi bihugu bigomba gukomeza kugera tariki 15 Kamena, kuko “Ibintu bikomeje kuba bibi haba mu Burayi ndetse no Ku Isi muri rusange kubera icyorezo cya Coronavirus.”
Umugabane w’u Burayi ni umwe mu yugarijwe cyane na Coronavirus, kugeza ubu abantu barenga miliyoni 1.4 bamaze kwandura, abandi barenga ibihumbi 148 bamaze gupfa.
Ibihugu birimo Espagne, u Butaliyani, u Bwongereza, u Bufaransa n’ u Budage biri mu byugarijwe cyane ku Isi.
Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo ibihugu bigize uyu muryango byafashwe umwanzuro wo guhagarika abaturage bavuye mu bihugu bitari ibinyamuryango kuba babijyamo, mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.
Icyo gihe uyu muryango wari wafashe uyu mwanzuro, nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerka nazo zari zahagaritse ingendo ziva muri ibi bihugu zerekezayo.
Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu muryango, Ylva Johansson yagize ati “Gukumira urujya n’uruza rw’abantu no kugenzura ibikorwa imbere mu gihugu ni byo bizagenda bikurwaho buhoro buhoro, mbere y’uko dufungura imipaka ku buryo abantu bakongera kuza muri uyu muryango.”
Yavuze ko hakenewe uburyo buboneye kandi bushyize hamwe, ashimangira ko kugarura urujya n’uruza muri ibi bihugu ariyo ntego nyamukuru bashyize imbere kandi mu buryo bwihutirwa, ariko bikazakorwa mu gihe ibihe byaba byongeye gusubira mu buryo.
Kubera icyorezo cya Coronavirus ibihugu hirya no hino ku Isi byafashe ingamba zikumira abantu bava mu bindi bihugu babyerekezamo.
Ku mugabane w’i Burayi izi ngamba zagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwawo cyane cyane mu by’ubukerarugendo.
Uyu muryango watangaje ko nyuma ya tariki 15 Kamena 2020, ari bwo hazafatwa undi mwanzuro bishingiye ku buryo iki cyorezo kizaba gihagaze ku Isi.




Ibitekerezo 0