Abadepite bo mu bihugu birimo u Budage, Suède na Australia, bavuze ko hagomba gukorwa iperereza hakamenyekana aho iki cyorezo cyatangiriye.
Isi yugarijwe na Coronavirus, kuko abantu bagera kuri 3 402 034 bamaze kwandura, abamaze gupfa ni 239 622 mu gihe abamaze gukira ari 1 083 908.
Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yabwiye CNBC ko yifuza ko u Bushinwa bugomba gukorana n’uyu muryango n’ibindi bihugu, kugira ngo hamenyekane mu buryo busesuye uko iki cyorezo cyadutse.
Yagize ati “Ndatekereza ko ibi ari byiza kuri twese, ndavuga ko ari byiza ko Isi yose ko imenya inkomoko ya Coronavirus. Ntabwo wamenya igihe ikindi cyorezo gishobora kuzira, niyo mpamvu ari ngombwa ko twigira ku masomo ya Coronavirus kuko byadufasha gushyiraho ingamba zikomeye, Isi yose igomba kubigiramo uruhare.”
Yakomeje avuga ko rimwe mu masomo Isi yigiye kuri iki cyorezo ari uko hakenewe kujya hatangwa amakuru mu buryo bwihuse.
Icyorezo cya Coronavirus cyatangiriye mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan, mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize.
Kugeza ubu nubwo u Bushinwa bukomeje gufasha ibihugu bitandukanye mu guhangana n’iki cyorezo, Isi yose ikomeje kubushinja kuba bwaratinze gutanga amakuru.
Von der Leyen abajijwe niba ibyo avuga bidashobora guteza umwuka mubi hagati ya EU n’ u Bushimwa, yagize ati “Oya, siko mbitekereza, biri mu nyungu zacu twese, ndavuga ko iki ari icyorezo cyateje ingaruka zikomeye kuri twese, buri gihugu ni ngombwa ko cyakwitegura neza mu bihe biri imbere, kuko ntituzi igihe ikindi cyorezo cyakwaka.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko nta gihugu kigomba gushinja ikindi mu kuba nyirabayazana w’iki cyorezo, kuko ngo bishobora gutuma ibihugu bidashyira hamwe mu kukirwanya.
U Bushinwa nabwo bwakomeje kwamagana ibi birego, buvuga ko bwatangiye amakuru ku gihe.
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bushinwa, Le Yucheng yagize ati “U Bushinwa bwakomeje kuvugisha ukuri no gukorera mu mucyo ndetse bufata inshingano zo guhangana na Covid-19. Ntabwo twigeze duhishira ikintu icyo ari cyo cyose, twagiye tugaragaza ibihe bigaragaza uko twatanaze amakuru ku birebana na Coronavirus.”
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabajijwe n’umunyamakuru muri White House, niba hari ibihamya bikomeye yari yabona ko muri Wuhan Institute of Virology ari ho iyi Coronavirus yaba yarakomotse.
Yagize ati “Yego, ndabifite. Yego, ndabifite.” Gusa ntiyatanze amakuru arambuye.
Trump kandi yashinje OMS gufatanya n’u Bushinwa mu gihisha amakuru, bituma ahagarika miliyoni hagati ya 400-500$ igihugu cye cyatangaga muri OMS.


Ibitekerezo 0