IRGC ni umutwe wihariye w’Ingabo za Iran washinzwe mu 1979, uhabwa inshingano zo kurinda ubuyobozi nubwo nyuma inshingano z’izi ngabo zagiye zaguka.
Umuyobozi wa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe by’u Burayi (EU), Kaja Kallas yavuze ko ibikorwa bibi bya IRGC bitagomba kwihanganirwa.
Yavuze ko uyu mutwe ugomba gushyirwa mu rwego rumwe n’imitwe y’iterabwoba nka al-Qaeda na Islamic State.
Ibi bibaye nyuma y’uko amatsinda yita ku burenganzira bwa muntu muri Iran atangaje ko mu myigaragambyo imaze iminsi muri Iran abarenga 6000 bishwe n’inzego z’umutekano, harimo IRGC.
EU yashyizeho kandi ibihano bishya ku bigo bitandatu n’abantu 15 bo muri Iran, barimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Eskandar Momeni, Umushinjacyaha Mukuru, Mohammad Movahedi Azad n’umucamanza, Iman Afshari, bose bashinjwa kugira uruhare mu guhohotera abigaragambya no gufunga abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot, yavuze ko icyo gikorwa cyo guhohotera abigaragambya gikomeye kurusha ibindi byabayeho mu mateka ya Iran kandi ko abagikoze badakwiye kwihanganirwa.
U Bufaransa bwari bwabanje gushidikanya ko gushyigikira iki cyemezo bishobora guhagarika burundu umubano wa dipolomasi na Iran, ariko ku wa Gatatu bwahinduye ibitekerezo buragishyigikira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yashimangiye ko icyemezo cya EU “ari ikoza rikomeye cyane.”
Iki cyemezo cya EU kije gikurikira Australia, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyize IRGC kuri uru rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, mu gihe u Bwongereza bwo bwirinze kugira icyo bubivugaho.
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangaje ko abantu 6.301 bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi muri Iran mu gihe abarenga 41.800 batawe muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!