Ni inama iri kubera i Bruxelles, mu Bubiligi cyane ko n’ikigo kibitse amafaranga menshi y’u Burusiya, Euroclear, ari icyo muri iki gihugu.
U Burayi bubitse arenga miliyari 245$ y’u Burusiya yafatiriwe, akaba ari ho bashaka gukura ayo kuguriza Ukraine kugira ngo ifashwe muj bijyanye n’ubukungu ndetse n’igisirikare.
Ni igitekerezo u Bubiligi n’ibindi bihugu bidashyigikiye, kuko u Burusiya bwihanangirije u Burayi bubuza ikoreshwa ry’amafaranga yabwo ndetse bwatanze ikirego burega Euroclear, kugira ngo burebe ko bwakwigarurira umutungo wabwo.
Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya igiye kurangira.
Ku rundi ruhande u Burusiya ntiburongera kugira icyo buvuga ku masezerano y’amahoro uretse kugaragaza ko ingabo zihuriweho z’u Burayi zo gufasha Ukraine ndetse zishyigikiwe na Amerika zitazemerwa.
Biteganyijwe ko Abayobozi ba Amerika n’u Burusiya bazahurira i Miami mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo baganire ku ngingo zikubiye mu masezerano y’amahoro.
Komisiyo ya EU, yasabye ko Ukraine yagurizwa miliyari 90£ mu myaka ibiri iri imbere, avuye mu mafaranga y’u Burusiya abitswe n’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!