Hatangajwe ko ari amafaranga azatangwa nk’inguzanyo yiyongera kuri miliyari 1.2 z’amadolari yatanzwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Ni amafaranga EU ivuga ko azafasha Ukraine gukemura ibibazo by’ingenzi biyugarije no kubaka ibikorwa remezo by’ingenzi dore ko ibyinshi byasenywe n’intambara.
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal na we yatangaje ko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kuboherereza inkunga itishyurwa ya miliyari 1.7 z’amadolari.
Ayo mafaranga azifashishwa mu kwishyura abakora mu rwego rw’ubuvuzi n’abandi bakora mu nzego z’ingenzi cyane.
Nubwo ayo mafaranga yatanzwe, EU iracyari kwiga kuri miliyari 9 z’amadolari Ukraine yasabye nk’inguzanyo y’igihe kirekire kugira ngo ibashe kwiyubaka. Hari ibihugu bimwe bifite impungenge ku gutanga iyo nguzanyo ku gihugu kimaze gusenyuka nka Ukraine.
Guverinoma ya Ukraine iherutse gutangaza ko kongera kwiyubaka nyuma y’intambara bizaba miliyari 750 z’amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!