00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yisubiyeho ku bihano yari igiye guha Palestine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 October 2023 saa 08:45
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wisubiyeho ku myanzuro wari ugiye gufata yo guhagarika inkunga ya Palestine nyuma y’ibitero umutwe wa Hamas watangije kuri Israel.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, Josep Borrell yatangaje ko bisubiyeho nyuma yo gusanga nibahagarika iyo nkunga, bizagira ingaruka ku banya-Palestine bose.

Yagize ati “Byari kumera nk’igihano ku banya-Palestine bose , ibintu byongerera imbaraga abaterabwoba.”

EU yari yatangaje ko ishobora guhagarika gutanga inkunga ya miliyoni $728.8 igenewe Palestine, nyuma y’ibitero bya Hamas bimaze guhitana abanya-Israel basaga 900 mu gihe ibitero byo kwihimura bya Israel bimaze guhitana abanya-Palestine basaga 600.

Abantu basaga 1500 bamaze kugwa mu mirwano hagati ya Israel na Hamas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages