Uyu mwanzuro wa Facebook uje nyuma y’ibaruwa yandikiwe n’amatsinda akorera ubuvugizi abaryamana bahuje ibitsina mu Ukuboza, igaragaza ko aya matangazo yamamaza yarenze kuyobya abantu ahubwo akaba ashobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aya matsinda yavugaga ko aya matangazo yo kwamamaza atambutswa na Facebook arimo ubutumwa bugamije gusebya iyi miti izwi nka Truvada kuko yerekanaga uruhande rubi rwayo, akavuga ko agira ingaruka zirimo uburwayi bw’amagufa n’ubw’impyiko nyamara atari ko biri.

Umuvugizi wa Facebook Devon Kearns yavuze ko bafashe uyu mwanzuro nyuma y’isesengura bakoze bagasanga koko aya matangazo yamamaza abeshya abantu ku ngaruka z’iyi miti

Ati “Nyuma y’isesengura, abafatanyabikorwa bacu bigenga bakora iperereza bagaragaje ko amwe mu matangazo yamamaza yibazwagaho abeshya abantu ku ngaruka za Truvada, ku bw’ibyo twahagaritse aya matangazo ntazongera kunyuzwa kuri Facebook.”

Aya matangazo yabaga yishyuwe n’itsinda ry’abanyamategeko bareze ikigo gikora iyi miti cya Gilead Sciences, kuba kiyicuruza kigamije inyungu zacyo bwite mu gihe kizi neza ko itujuje ubuziranenge ndetse ikaba iteza ibibazo by’ubuzima.

Aba banyamategeko bavuga ibi mu gihe ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigaragaza ko iyi miti ikora neza ndetse ikaba nta ngaruka zikomeye itera ku mubiri w’umuntu.

Virusi itera Sida ni imwe mu ndwara zihangayikishije ku Isi
Virusi itera Sida ni imwe mu ndwara zihangayikishije ku Isi