Facebook yatakaje abayisura buri munsi ku nshuro yambere mu myaka 18 imaze aho bagabanutseho igice cya miliyoni mu mezi atatu ya nyuma ya 2021 bagera kuri miliyari 1.93 bayifungura buri munsi.
Ibice by’isi Facebook yatakajemo abayikoresha ni ibyo muri Afurika, Amerika y’Epfo n’u Buhinde byerekana ko iyi sosiyete yatakaje abantu hafi ku isi yose kandi ko intego yayo yo kongera umubare w’abayikoresha iri kure nk’ukwezi.
Mu gica munsi cyo ku wa Kane, agaciro ka Meta kagabanutseho ibice birenga 26% bihwanye na miliyari 220 z’amadolari ya Amerika, igabanuka rya mbere ribayeho mu mateka y’iyi sosiyete imaze imyaka 18 ishinzwe.
Iyi company yatangiye 2004 yari ifite intego yo guhuza abantu bo ku isi hose, muri 2012 yakoreshwaga na miliyari 1 y’abantu nyuma y’imyaka itanu bagera kuri miliyari ebyiri.
Ku wa Kane 3 Gashyantare 2022 , abashoramari banenze iyi sosiyete bavuga ko itari gutera imbere ko amafaranga iri kwinjiza ari make kandi ko itavana inyungu mu kwamamaza hakoreshejwe video zitwa ‘reels’.
FRL ‘facebook reality labs’ ishami rya Facebook rikora ibikoresho by’ikoranabuhanga ari na yo yakoze ‘oculus quest headset’ yatakaje miliyari 3.3 z’amadorali mu gihembwe nubwo yinjije miliyoni 877 z’amadorali.
Ariko ni agace gato k’amafaranga Facebook yinjiza, igihembwe gishize yinjije miliyari 33.67 z’amadolari amenshi ava mu kwamamaza hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga.
Iyi sosiyete yashoye imari ikomeye kugira ngo intego yo kwaguka kurushaho igerweho akaba ari yo mpamvu yahaye akazi abantu barenga 10.000 ndetse igahindura n’izina ikitwa ‘Meta’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!