Iki kirego kigaragaza ko Facebook yakusanyije amakuru arebana n’ibintu biri ku mubiri umuntu atandukaniyeho n’undi (Biometric information), itabisabiye nyir’ubwite uburenganzira.
Aya makuru yakusanyijwe akoreshwa mu ikoranabuhanga rifasha mu kumenya amazina y’abantu bari mu ifoto yashyizwe kuri Facebook n’inshuti zabo (tag suggestions), igikorwa kinyuranyije n’amategeko ya Leta ya Illinois.
Umucamanza James Donato yavuze ko iki kirego kirebana n’abantu bo muri Leta ya Illinois, bakusanyirijwe amakuru na Facebook kuva tariki ya 7 Kamena 2011.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, ibi bisobanuye ko Facebook iramutse itsinzwe yategekwa guha indishyi y’amafaranga buri wese muri aba bantu.
Muri Kamena 2011 nibwo Facebook yatangije ‘tag suggestions’, aho yifashisha amakuru arebana n’amasura y’abantu yabitse, ku buryo igihe umuntu ashyizeho ifoto ahita ahabwa amazina y’abarimo igihe basanzwe bakoresha uru rubuga.
Nk’uko Donato yabisobanuye ibi bikorwa mu nzira enye aho Facebook ibanza igasuzuma amasura yose ari mu ifoto imaze gushyirwaho, ikayashyira ku murongo hagendewe ku ngano n’icyerecyezo, noneho buri sura igahabwa ikiyiranga ubundi igakora igereranya n’ibyo isanzwe ibitse igamije kureba isano.
Uru rubuga ariko ruvuga ko hakoreshwa amakuru ashingiye ku isano hagati y’amafoto umuntu wese ukoresha Facebook aba yaragiye agaragaramo.
Igihe umuntu aba atarigeze agaragazwa mu ifoto (tag), cyangwa yarakuye izina rye mu mafoto yose aba arimo, Facebook ivuga ko aya makuru ntayo iba imufiteho.
Ubu buryo bwa ‘tag suggestions’ bugaragara ku bakoresha Facebook bo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda. Ni mu gihe mu Bwongereza budakoreshwa, n’aho abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batabwifuza bakaba bemererwa kubufunga.
Iki kirego gitanzwe mu gihe Facebook iri guhangana no gukemura ikibazo cy’uburyo amakuru y’abayikoresha arindwa. Ni nyuma y’uko bimenyekanye ko Ikigo Cambridge Analytica cyatwaye amakuru y’abakoresha Facebook basaga miliyoni 80, akifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza Donald Trump waje gutorerwa kuba Perezida wa Amerika mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO