Farage yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umunyamerika Benny Johnson, aho yanenze cyane imyitwarire y’Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle, nyuma y’uko bombi basubiye mu Bwongereza.
Uyu munyapolitiki yavuze ko yumva abangamiwe n’ibikorwa by’aba bombi, ndetse avuga ko Harry yafashe icyemezo kitari cyiza mu buzima bwe.
Ati “Imyitwarire ya Meghan na Harry iragayitse cyane. Ubu bagarutse mu Bwongereza, baba hano, ariko ntituzi igihe bazahamara kandi ntacyo nabikoraho.”
Farage yavuze ko yatangiye kugirira impuhwe Harry, amugereranya n’umugabo udakomeye uyoborwa n’umugore ufite imbaraga.
Ati “Ndi hafi kugirira impuhwe Harry, kuko ari inkuru ye ni iy’umugabo udakomeye n’umugore ukomeye ukoresha amayeri ye akamuyobora. Shakespeare yarabivuze, Bibiliya yarabivuze; nta gishya kirimo, ni inkuru isanzwe.”
Yavuze ko Harry wahoze akundwa cyane n’abaturage b’u Bwongereza ubu atakiri uko yari ameze, ashimangira ko atekereza ko yagize amahitamo mabi yo gushakana na Meghan.
Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe yahise abaza Farage mu buryo bwo gutebya niba yazasubiza Meghan muri Amerika niba yaratumye Harry aba umunyantege nke.
Ati “Nizeye ko utazamwirukana, nyabuna, mbigusabye nk’inshuti. Ese uzasubiza Meghan Markle muri Amerika?”
Farage uhabwa amahirwe yo kuzaba Minisitiri w’Intebe utaha, yasubije Boris atebya ati “Nshobora kumusubizayo. Nshobora kumusubizayo nimba ndi mu nshingano.”
Ibi byavuzwe mu gihe Harry na Meghan bamaze imyaka itandatu bavuye mu muryango w’ibwami. Babanje kujya gutura muri Canada, nyuma bimukira muri Amerika ariko basubira mu Bwongereza muri Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!